konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Burera: Umugore yabyariye abana batatu b’impanga mu nzira avuye kwitorera Abadepite

Burera: Umugore yabyariye abana batatu b’impanga mu nzira avuye kwitorera Abadepite
3-09-2018 saa 14:08' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6246 | Ibitekerezo 8

Mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nzeri 2018 hirya no hino mu Rwanda abantu b’ingeri zose bagejeje ku myaka yo gutora bazindukiye mu matora y’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, mu karere ka Burera ho habaye ikintu cyashimangiye ubushake bw’abaturage mu kwishyiriraho ubuyobozi, aho umugore wari utwite inda y’imvutsi nawe yazindukanye n’abandi akajya gutora yavayo akiri mu nzira ataha akibaruka abana batatu b’impanga.

Umugore witwa Maniraguha Claudine wo mu kagari ka Nyagahinga, mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, atitaye ku ntege nke nk’umugore wari ukuriwe n’inda, yazindutse yerekeza aho yagombaga gutotera ndetse aratora nk’abandi, ageze mu nzira ataha ahita yibaruka abana batatu b’impanga.

Majyambere Didace, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko uyu mubyeyi yabaye umuhamya w’uko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa akamaro ko kwitorera abayobozi no kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu.

Maniraguha Claudine n’abana batatu b’abakobwa yibarutse kugeza ubu amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi ahamya ko ubuzima bwabo buhagaze neza, bakaba boherejwe ku bitaro bya Ruhengeri biri mu karere ka Musanze kugirango bakomeze bitabweho n’abaganga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Tuyisunge,angel Kuya 4-09-2018

Uwo mubyeyi niyonkwe

Ndagijimana Kuya 4-09-2018

Ahasigaye ni ukwita izina njye mbise Mukatora.Abadepite bo bihutire Guhemba iyo ntwari.

Ndagijimana Kuya 4-09-2018

Ahasigaye ni ukwita izina njye mbise Mukatora.Abadepite bo bihutire Guhemba iyo ntwari.

nitwa Rebecca Kuya 4-09-2018

Uwomubyeyi nasubireyo ntamahwa, ariko ntintwari pe, abayobozi bigihugu cyacu bamuhe Inka arayikwiye

M.Claire Kuya 3-09-2018

Uwo Mubyeyi wibarutse avuye kwitorera Abadepite niyonkwe. Yerekanye urukundo rukomeye afitiye Igihugu Cyacu kuko buri wese yahita yibaza inda y’imvutsi irimo abana 3 kuyizindukana akajya gutora. Ashimirwe rwose ni Intwari.

M.Claire Kuya 3-09-2018

Uwo Mubyeyi wibarutse avuye kwitorera Abadepite niyonkwe. Yerekanye urukundo rukomeye afitiye Igihugu Cyacu kuko buri wese yahita yibaza inda y’imvutsi irimo abana 3 kuyizindukana akajya gutora. Ashimirwe rwose ni Intwari.

joseph Kuya 3-09-2018

uyu mu mama wabyariye mu matora y’abadepite azite umwana umwe Mukadepite !

Ayinkamiye Catherine Kuya 3-09-2018

Ubu Mugire yagaragaje ubutwari rwose,
Imana yite kuri bariya bana yungutse.

Ubundi abamuri hafi bamusure kd bamufashe kuko kurera abana 3 ( impinja) ntibyoroshye.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • uwayo https://umuseke.rw/amp/turarakaye-twabuze-epfo-na-ruguru-abagore-babwira-paapa.html

    ">nsubize#Igiraneza https://umuseke.rw/amp/turarakaye-twabuze-epfo-na-ruguru-abagore-babwira-paap
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...