AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Diane Rwigara yahamije ko akomeje ibikorwa bye bya Politiki kandi ngo ntiyicuza ibyabaye

Diane Rwigara yahamije ko akomeje ibikorwa bye bya Politiki kandi ngo ntiyicuza ibyabaye
11-10-2018 saa 13:06' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10625 | Ibitekerezo

Nyuma y’iminsi micye Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara bafunguwe by’agateganyo ngo bakurikiranwe badafunzwe, uyu mukobwa uvuga ko adashobora guhagarika ibikorwa bye bya politiki, yashimangiye ko agiye gusubukura ibyo yari yaratangiye kandi ngo ibyabaye byose ntabwo abyicuza.

Diane Rwigara warekuwe by’agateganyo amaze igihe kirenga umwaka muri gereza, yabwiye ikiganiro Newsday cya BBC ko azakomeza ibyo yatangiye muri politiki. Muri iki kiganiro yatangiye avuga ku buzima bwe bwo muri gereza aho yagize ati : "Ni ubuzima butari bwiza, ariko nagombaga guhangana nabwo nkabubamo... Ariko muri rusange, navuga ko bwari bwiza. Nishimiye cyane kuba narafunguwe [by’agateganyo] kuko gereza si ahantu heza ho kuba."

Diane Rwigara yavuze ko azakomeza ibyo yatangiye muri Politiki ndetse ngo azakomereza ku itsinda yashinze akaryita Itabaza, ibyo yatangaje ubwo yarishingaga bikaba biri mu byaha ashinjwa byo gukwiza ibihuha muri rubanda no kwangisha abaturage ubutegetsi.

Diane Rwigara ati : "Mbere y’uko mfungwa nari natangije itsinda ry’agakiza ryitwa Itabaza, rero nzakomezanya naryo. Turashaka ko riba urubuga rw’ingenzi abantu bo mu Rwanda bumvikanishirizamo ijwi ryabo. Rero nzakomeza ibyo natangiye."

Diane Rwigara kandi yavuze ko atishimira ibyabaye kuri we ubwe, abo mu muryango we n’abari bamushyigikiye ariko ngo ibyabaye byose ntabwo abyicuza, ndetse yahishuye ko n’ubwo atifuza gusubira muri gereza azakomeza ibikorwa bye byapolitiki byaba ngombwa akongera agafungwa.

Yagize ati : "Sinshaka gusubira [muri gereza], ariko nibiba ngombwa nzasubirayo. Tuzareba uko bizagenda."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA