AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Dr.Kalibata yagizwe intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu nama izaba muri 2021

Dr.Kalibata yagizwe intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu nama izaba muri 2021
17-12-2019 saa 09:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 868 | Ibitekerezo

Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Guterres, yagize Dr Agnes Kalibata wigeze kuba Minisitiri w’ ubuhinzi mu Rwanda intumwa ye idasanzwe mu nama izaba mu 2021 yiga ku rugendo rugamije kwihaza mu biribwa n’iterambere ry’ubuhinzi.

Mu 2021 nibwo Umunyamabanga Mukuru wa Loni azakira inama igamije kwiga ku kunoza neza uburyo bw’ubuhinzi, gufata neza umusaruro, kuwongerera agaciro, kuwupakira, ubwikorezi bwawo, kuwushakira amasoko n’ibindi byose bijyanye n’ibiribwa.

Hazanigwa kandi uko hakemurwa imbogamizi zose ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Nka kimwe mu bizatuma intego z’iterambere rirambye rigerwaho, inama ku bijyanye n’ibiribwa ni iyo gukusanya imbaraga, kwagura ubumenyi no gusangira ubunararibonye n’ingamba zafasha Isi yose kubyaza umusaruro amahirwe abumbatiwe na gahunda yo kwihaza mu biribwa.

Iyi nama kandi izaba n’umwanya wo gukangurira abantu bose gushora imari mu buryo butandukanye butuma buri wese agira uruhare mu nzira yo kwihaza mu biribwa, guhanga n’ihindagurika ry’ibihe ndetse no gushyigikira amahoro arambye.

Dr Kalibata azakorana n’umuryango wa Loni n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’imiyoborere, gutanga umurongo n’icyerekezo kizagenderwaho mu nama.

Azaba ashinzwe ubufatanye no kwegera abayobozi bakuru barimo aba za Guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa mu kubashishikariza iyi nama.

Dr Kalibata azanatanga umusanzu kandi mu biganiro byo ku rwego rw’akarere n’urwo ku Isi yose bigamije kwiga ku biribwa biteganyijwe mu 2020 na 2021.

Dr Kalibata ni Umuyobozi w’umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), mbere yahoo yabaye Minisitiri w’ Ubuhinzi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...