AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Dr Ngirente yagaragaje ko Afurika ikeneye kwigira ku Buhinde gukoresha ikoranabuhanga

Dr Ngirente yagaragaje ko Afurika ikeneye kwigira ku Buhinde gukoresha ikoranabuhanga
5-08-2019 saa 13:59' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 466 | Ibitekerezo

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente yavuze ko Ubuhinde ari kimwe mu bihugu byageze ku iterambere kubera gukoresha ikoranabuhanga.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2019 ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’ iminsi ibiri y’ U Buhinde n’ Afurika yibanda ku ikoranabuhanda.

Yagize ati “ Afurika nk’ umugabane ushishikajwe no guteza imbere ikoranabuhanga rya interinete yizewe kandi ihendutse, kugira ibikoresho by’ ikoranabuhangan’ umuco wo gukoresha ikoranabuhanga. U Buhinde ni kimwe mu bihugu by’ intangarugero aho ikoranabuhanga ryateje imbere ubukungu”.

Yavuze ko iyi nama y’ iminsi ibiri iteraniye I Kigali ari umwanya mwiza kugira ngo Abanyafurika bigire ku bunararibonye bw’ u Buhinde mu bijyanye n’ ikorababuhanga.

U Buhinde na Afurika bimaze imyaka myinshi bifitanye ubufatanye mu by’ ubucuruzi, umuco na politiki. Muri 2002, u Buhinde bwatangije gahunda igamije kunoza uwo mubano by’ umwihariko mu bijyanye n’ ubucuruzi muri gahunda yiswe ‘Focus on Afurica’.

Kuva muri 2001 kugera muri 2018 ubucuruzi hagati ya Afurika n’ u Buhinde bwariyongereye buva ku madorali ya Amerika miliyari 7,2 bugera kuri miliyari 60 z’ amadorali y’ Amerika.

Dr Ngirente yagize ati “Ndizera ko mu minsi ibiri abaturutse mu Buhinde n’ abaturutse muri Afurika bashobora kumenyana bikabafasha kwagura bizinesi zabo no guhanga ibishya”.


Iyi nama y’ iminsi ibiri yiga ku ikoranabuhanga hagati y’ u Buhinde na Afurika iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere yitabiriwe n’ abagera kuri 400.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...