AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Gakenke: Padiri yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure

Gakenke: Padiri yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure
18-05-2020 saa 14:35' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6652 | Ibitekerezo 5

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umupadiri wo mu karere ka Gakenke ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa utaragira imyaka y’ubukure.

Uyu mupadiri ni uwo muri Paruwasi ya Mbogo mu Murenge wa Rushashi, akarere ka Gakenke.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle yatangarije UKWEZI ko uyu mupadiri yatawe muri yombi ku wa 11 Gicurasi 2020.

Bivugwa ko uyu mupadiri acumbikiwe kuri station ya RIB ya Gakenke naho dosiye ye ikaba yamaze gushyikirizwa Urukiko .

Abaturage bo mu Murenge wa Rushahi bavuga ko uwo mupadiri ashobora kuba yararezwe n’uwo mukobwa bivugwa ko yasambanyije cyangwa umwe mu bo mu muryango we akaba ari we watanze amakuru, kuko atafatiwe mu cyuho.

Mu Cyumweru gishize ngo yahamagajwe ku bugenzacyaha mu Gakenke atega moto imugezayo.

Umumotari yasabye kumutwara yabanje kubyanga kuko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus atabyemera, biba ngombwa ko abo mu bugenzacyaha bihamagarira umumotari bamuha uburenganzira bwo kujyana uwo mupadiri.

Umumotari amaze kumugezayo yahise agendaa, nyuma biza kumenyekana ko padiri yahise afungwa.

Paruwasi ya Mbogo iherereye muri Arkidiyosezi ya Kigali, yashinzwe mu mwaka wa 2017. Yari yarahawe abapadiri babiri.

Ingingo ya 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umuntu wese usambanya umwana aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
iganze Kuya 26-05-2020

Anaclet se ko irari cy’ikibi rituruka kuri sekibi, wagizengo abashatse bo iyo bahaye icyuho ikibi ntikibinjirana? Izisenyuka zizira gucana inyuma ntuzizi?
Reka dutegereze ibizava mu iperereza no mu rubanza!

Murenzi tetty Kuya 19-05-2020

Uwo mupadiri bamuhane byint anga rujyero naho perezida yajyizeneza gufungura mote n igendo zomunt ara murakoze.

Iyamuremye Theogene Kuya 19-05-2020

Mbere nambere nakwihanganisha burumwe wakomerekejwe nokumva iyo nkuru tutazi ukuri kwayo ikinda ndabanza gusa nubwira umuvandimwe wambanjirijenti padiri isi izarinda ishira ataremererwa kurongora ikindi nuko nakagambane kabaho abantu bakaba babeshyerwa ntanigitunguranye kumvako umupadiri yasambana kuko numuntu icyo nasoreza navuganti abakobwa bacu bataye umuco nigute umwangavu ajya imbere yumusaseridoti byongeye turi muri stay home njye rwose simbishyigikiye azabiryozwe nibimuhama nibitamuhama azagirwe umwere asubire mumirimo ye yagisaseridoti

Anaclet Kuya 19-05-2020

Ubwo satani yabizanye nyine. Padiri ihangane nta kundi. Ubwo reka dutegereze ibizava mu rukiko kuko iperereza ubanza ryarangiye . Babyeyi ba Papa,ba karidinari ba Senyeri mureke ba Padiri bajye bashings ingo. Kuko uwo ni ugaragaye. Gukora amasezerano ntibikuraho imikorere y’umubiri Kandi umuntu wishimye ,wahaze,udafite icyo abuze ,nta stress birumvikana . Muzabadohorere. Nubwo hari nababigira ingeso. Hari n’abashatse baca ku ruhande bakegera abakiri bato ibintu bitagakwiye.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...