AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gicumbi : Gitifu arashinjwa gukubita umugore amuziza kudatwara umurambo w’umugabo we warashwe

Gicumbi : Gitifu arashinjwa gukubita umugore amuziza kudatwara umurambo w’umugabo we warashwe
14-08-2020 saa 09:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6518 | Ibitekerezo

Mwanafunzi Deogratias, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, arashinjwa ko yakubise umugore witwa Nyirabagabo akamusiga aryamye hasi yataye ubwenge amuziza ko yanze kujya gutwara umurambo w’umugabo we uheruka kurasirwa hafi y’umupaka n’igihugu cya Uganda.

Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi bavuga ko kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020, uyu Mwanafunzi yakubise umugore witwa Nyirabagabo amusanze mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove ho mu karere ka Gicumbi, nyuma yo kumuhatira kujya gufata umurambo w’umugabo we wari mu bitaro bya Burera.

Nyirabagabo ubwe yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko umugabo we bahoze babana ariko batarasezeranye, batari bakibana kuko yari yarashatse undi mugore. Kuwa Kabiri w’icyumweru gishize nibwo yumvise ko uwo mugabo bahoze babana yarashwe azira uburembetsi (kwinjiza kanyanga mu buryo butemewe) umurambo we ujyanwa mu bitaro bya Butaro.

Uyu mugore avuga ko ubuyobozi bwamuhatiye kujya gufata uwo murambo akavuga ko nta bushobozi yabona cyane ko ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, kuri uyu wa Kane bakamubwira ko bamuha amafaranga 10.000 ariko ngo yabara agasanga ari macye atamufasha kuzana uwo murambo, nyuma Gitifu Mwanafunzi akamukubita akamusiga yataye ubwenge akaza kuzanzamuka nyuma. Gitifu ngo yahise ashaka abandi bajya gufata uwo murambo barimo umugore wari usigaye abana na nyakwigendera.

Mwanafunzi yemereye ikinyamakuru Ukwezi ko uwo mugore bamubwiye kenshi kujya gufata uwo murambo akabisiganira na mukeba we, kuri uyu wa Kane nyuma yo kubona abyanze akaba ari bwo yashatse abandi bajya gufata uwo murambo, gusa ahakana iby’uko yamukubise n’ubwo abaturage benshi ayobora banze ko twatangaza amazina yabo bashimangira ko yamukubise akamugira intere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA