AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Green Party yijeje abaturage ko nitorwa izakora ubuvugizi bwo kugarura caguwa

Green Party yijeje abaturage ko nitorwa izakora ubuvugizi bwo kugarura caguwa
22-08-2018 saa 23:58' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1621 | Ibitekerezo

Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Abadepite ku mitwe ya politike itandukanye, abakandida b’Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), biyamamarije mu turere twa Rulimdo na Gicumbi two mu Ntara y’Amajyaruguru, bagaragariza abaturage baho imigabo n’imigambi babafitiye yiganjemo kuzamura imibereho y’abaturage.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Kanama 2018 nibwo abakandida ba Green Party bayobowe n’umuyobozi mukuru w’Ishyaka, Dr Frank Habineza, biyamamarije mu murenge wa Ntarabana ho mu karere ka Rulindo no mu murenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi .

Kimwe n’aho babanje muri ibi bikorwa byo gushaka amajwi azabinjiza mu Nteko Ishinga Amategeko, abakandida ba Green Party, bagarutse kubyo bazakorera abaturage nibagirirwa amahirwe bagatorerwa kuba Abadepite, aho babijeje guteza imbere ubuhinzi no kuzabavuganira Caguwa ikagarurwa.

Mutesi Sylivie uri muri 32 ba Green Party biyamamariza kwinjira mu Nteko yabwiye abaturage bo mu Majyaruguru ko ubuhinzi buzashyirwamo imbaraga bukabagirira akamaro, ndetse ko ngo bazanavuganirwa Caguwa ikagarurwa.

Yakomeje abwira abaturage ko ibyo bababwira byose bizakorwa mu gihe bashyigikiye abakandida ba Green Party bakabaha amajwi.

Yagize ati "Ibi tubabwira bizakunda ari uko mwadutoye. Turashaka impinduka haba mu buhinzi, ubucuruzi, uburezi, impinduka mu muryango no mu zindi ngeri ."

Yakomeje agira ati ”Ni mutugirira icyizere tuzabavuganira hasubireho caguwa abantu bacuruze babone icyo bakora. Mbere caguwa ikiriho umuntu yagiraga ibihumbi bitanu agacuruza ariko ubu ntabyo yakora kuko guca caguwa byateje ubushomeri. Turashaka ko urubyiruko rukora ruhereye kuri duke. Iriya misoro yashyizweho turashaka ko ikurwaho abantu bagakora.”

Mutesi Sylivie yanakomoje ku bibazo by’amakimbirane mu miryango, avuga ko ihohoterwa ridakorerwa abagore gusa ko hari n’abagabo bakubitwa n’abagore wabo bavuga ko leta yabahaye ijambo. Yavuze ko Green Party izashyiraho gahunda y’iringaniza nta ruhande na rumwe rusumbye urundi.

Umuyobozi mukuru w’Ishyaka rya Green Party Dr Frank Habineza yabwiye abaturage bo mu Majyaruguru ko babafitiye byinshi bateganya kubakorera mu gihe babagiriye icyizere bakabatorera kwinjira mu Nteko ishinga amategeko.

Dr Frank Habineza yunze mu rya mugenzi we Sylvie bafatanyije gushaka amajwi azabinjiza mu Nteko , aho nawe yashimangiye ko nibatorwa bazavuganira abaturage caguwa ikagaruka abantu bongere babone icyo gukora.

Yagize ati ”Baciye caguwa bavuga ko tuzajya dukoresha ibikorerwa iwacu ariko nta nganda zigeze zigaragazwa zizajya zisimbura ibyo twaguraga bivuye hanze. Ibyo byose ni imbogamizi ku bacuruzi kuko caguwa ntacyo itwaye abaturage. Niyo mpamvu twumva yasubiraho kuko byafashaga abacuruzi ndetse n’abaguzi.”

Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, byafashe icyemezo cyo guca imyenda n’inkweto byambawe bizwi nka Caguwa, bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza n’ahandi, hagamijwe guteza imbere inganda zikora imyenda n’izitunganya impu.

Ni icyemezo cyatumye ibihugu bifata ingamba zikaze zo guca intege ubu bucuruzi, aho nko mu Rwanda kuva ku itariki 1 Nyakanga 2016, imyenda n’inkweto bya Caguwa byinjizwa mu gihugu byongererewe umusoro ukubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe.

Guca caguwa ni gahunda yahawe imbaraga cyane, aho imisoro kuri caguwa yazamuwe cyane aho igiciro cy’umusoro ku myenda yinjizwa mu Rwanda cyazamutse kikava ku madorali 0,2 kikagera ku madorali 2,5 naho inkweto za caguwa nazo umusoro ukava ku madorali 0,2 yishyurwaga kikagera ku madorali 4,5.

Ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba birimo Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, Tanzania na Sudani y’Epfo byari byamaze gushimangira ko mu mwaka wa 2019 bigomba kuba byarahagaritse burundu caguwa mu rwego rwo guteza imbere inganda ziri imbere muri ibi bihugu zitunganya imyambaro, gusa bimwe muri byo byaje kwisubiraho, u Rwanda rukomeza kwinangira.

Abakandida ba Green Party bafatanyije n’abaturage bo mu Majyaruguru gucinya akadiho


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA