AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Guverineri Kayitesi yakebuye abayobozi bahutaza abaturage mu ishyirwamubikorwa rya Ejo Heza na Mituelle

Guverineri Kayitesi yakebuye abayobozi bahutaza abaturage mu ishyirwamubikorwa rya Ejo Heza na Mituelle
22-10-2020 saa 21:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1805 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi yibukije abayobozi ko nta muyobozi ufite uburenganzira bwo guhutaza umuturage mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zirimo Ejo Heza n’Ubwisungane mu kwivuza Mituelle de santé.

Ni mu gihe hakomeje kugaragara abaturage binubira kuba bakora muri VUP bajya guhembwa bagasanga ku marembo ya SACCO hahagaze umuntu waka ubwishingizi bwa Ejo Heza n’ubwa Mituelle de santé ku buryo badashobora gusohoka batayishyuye izi gahunda.

Ejo Heza ni gahunda yatangijwe na Perezida Paul Kagame igamije ko Abanyarwanda bateganyirize izabukuru. Nubwo bimeze gutya ariko ubuyobozi buvuga ko iyi gahunda kuyijyamo ari ubushake bw’umuntu aho kuba agahato.

Mu turere dutandukanye turimo Huye na Gisagara hari abaturage baherutse gutangaza ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabagurishirije amatungo bushakamo ubwisungane mu kwivuza ngo bwese uyu muhigo.

Guverineri Kayitesi mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020 yavuze ko abayobozi badakwiye guhutaza abaturage mu gihe babasaba kwishyura Ejo Heza na Mutuelle de santé. Ngo ahubwo bakwiye gukoresha ubukangurambaga ku buryo abaturage babyumva.

Yagize ati “Niba hari umuturage wakubiswe, niba hari umuturage wambuwe ibyo ntabwo byemewe ibi byose bikorwa mu buryo bw’ubukangurambaga”.

Uyu muyobozi yibukije abaturage ko bafite uburenganzira bwo kwirenganuza igihe bahohotewe n’umuyobozi.

Ati “Haramutse harimo umuyobozi wabigizemo uruhare yabihanirwa kuko natwe abayobozi ntabwo dufite ubudahangarwa bwo gukora ibidakorwa cyangwa ibitemewe n’amategeko”.

Guverineri Kayitesi avuga ko imyumvire y’abaturage kuri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza igenda izamuka gusa ngo ntabwo bose barayumva. Ibi abingira ku kuba abamaze gutanga ubwisungane mu kwiva ari 93% mu gihe hashize amezi 3 umwaka wa mituelle de santé utangiye.

Kugeza ubu Abanyarwanda bamaze gutanga ubwizigame bwa Ejo Heza ni ibihumbi 600 biganjemo abo mu turere tw’ibyaro. Amafaranga amaze gutangwa muri gahunda ya Ejo Heza yose hamwe agera kuri miliyari 7.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA