konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

‘Guverineri ntakwiye gushimwa hakwiye gushimwa umukuru w’ igihugu’ Guverineri Gasana

‘Guverineri ntakwiye gushimwa hakwiye gushimwa umukuru w’ igihugu’ Guverineri Gasana
27-02-2019 saa 17:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4304 | Ibitekerezo 4

Umuyobozi w’ Intara y’ Amajyepfo CG Emmanuel Gasana yasabye itangazamakuru n’ abaturage kujya bashimira Umukuru w’ Igihugu aho gushimira Umuyobozi w’ Intara cyangwa Umuyobozi w’ Akarere.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa 27 Gashyantare 2019, agaragaza uko Intara ihagaze mu gihe cy’ amezi ane amaze ayiyobora.

Yagize ati “Ukwiye gushimwa ni ukukuru w’ igihugu, niwe uba yadutumye, ndamuhagarariye hano mu ntara, umuco wo gushimagiza ngo guverineri yagize atya, guverineri yakoze muwucikeho. N’ ibyo bya Nyamagabe twavugaga niwe uba watanze umurongo, niwe ukora agendeye ku ngengo y’ imari igihugu gifite, agendeye ku bumenyi afite. Gushimira meya w’ akarere ngo yatanze amazi ntibibaho”

Guverineri yavuze ko nta muntu ukwiye kumutinya biturutse ku kuba yarahoze ari umuyobozi mukuru wa polisi cyangwa kuba yarahoze ari umusirikare mukuru.

Ati “Nta muntu ukwiye kuntinya kuko umukuru w’ igihugu yanyohereje hano ngo ndenganure abaturage ntabwo warenganura umuntu atinya kukwegera”

Emmanuel Gasana yagizwe Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo tariki 25 Ukwakira 2018, asimbuye Marie Rose Mureshyankwano. Mbere y’ uko agirwa Guverineri yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’ u Rwanda.


Guverineri Emmanuel Gasana ubwo yaganiraga n’ itangazamakuru kuri uyu wa 27 Gashyantare 2019


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Mugabo joseph Kuya 1-03-2019

Segikwiye reka nkubwire ibintu uvuga nago ubizi rwose nonese koko ago mazi bavuga si perezident uba wayatanze nonese mayor iyo abishyize mungiro wamugani niwe uba ayatanze tujye tureka gukabya mubyimana rwose kandi usibye nibyo ibyimana byabaye polike rwose gabanya gukabya uzana ibyimana rwose

Emmanuel Kuya 28-02-2019

Gukora cyane,ubushishozi ubunyangamugayo nokwikisha bugufi nibyo bimuranga. mwitege impinduka nyinshi nziza.

Johnkamana13@gmail.com Kuya 28-02-2019

Ubivuze neza cyane@segikwiye uwakoze niwe ugomba gushimwa kuko president agutumye ntugire icyo ukora ntibanenga president ahubwo niwowe unengwa
ndemeranya nawe yuko ari hypocris:💯%

segikwiye Kuya 27-02-2019

Mpora nibaza impamvu muli Afrika ikintu cyose gikozwe kitirirwa president.Ese niwe ukora wenyine?Jyewe ibi mbifata nka "Culte de la personnalite" (worship of man).Tujye dushima president gusa???
Nkeka ko ibi ari ukwishakira umugati gusa.Nyamara president wacu iteka avuga ko hakwiye gushimwa abanyarwanda twese.
Ntitugafate umuntu nk’imana kubera kwishakira umugati.This is hypocrisy.Ni uburyarya.Imana yonyine niyo isumba byose.Niyo tugomba gusenga yonyine.Niyo idapfa kandi niyo yaremye byose.
Naho abantu twese tuvuka kimwe kandi tugapfa kimwe.Ibindi ni ubusa.C’est la poursuite du vent.Ni ukwiruka inyuma y’umuyaga.
Turabita tugapfa twese,sans exception.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...