AMAKURU

UKWEZI
pax

Guverinoma yamaganye amakuru y’Abanya-Sierra Leone bafungiye mu Rwanda bavuze ko ’batewe ubwoba’

Guverinoma yamaganye amakuru y’Abanya-Sierra Leone bafungiye mu Rwanda bavuze ko ’batewe ubwoba’
30-07-2020 saa 16:16' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4443 | Ibitekerezo 2

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yamagaye amakuru amaze iminsi avuga ko abanya-Sierra Leone bafungiye muri gereza zo mu Rwanda bazira ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, batewe ubwoba n’ubuyobozi bwa gereza bafungiyemo ndetse ngo ko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Mu 2009, nibwo Abanya Sierra Leone umunani barimo General Issa Sesay, Morris Kallon, Alex Tamba Brima, Santigie Borbor Kanu, Ibrahim Bazzy Kamara, Augustine Gboa, Musa Kondowa na Moinina Fofana, boherejwe kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda.

Bamwe muri bo barafunguwe boherezwa iwabo ariko kugeza ubu ariko abasigaye bafunze ni bane arimo General Issa Sesay , Morris Kallen bo mu umutwe wa RUF (Revolutionary United Front), Santigie Borbor Khanu na Ibrahim Bazzy Kamara bo mu mutwe wa AFRC [The Armed Forces Revolutionary Council].

Abafunguwe bakoherezwa iwabo ni batatu mu gihe undi umwe witwa Augustine Gbao biteganyijwe ko yagombaga kuba yaratashye mu bihe bishize ariko ntibyakunda kubera icyorezo cya Coronavirus.

Aba bagabo basigaye bahoze ari abarwanyi mu mitwe itandukanye kuri ubu bari gukorera igifungo cyabo mu Rwanda aho bafungiye muri Gereza Mpuzamahanga ya Mpanga iri I Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bwa Afurika biherutse gutangaza ko bandikiye Perezida w’Urukiko Mpanabyaha muri Sierra Leone, John Kamanda bamugaragariza ubwoba bafite kubw’umutekano wabo.

Gusa ibivugwa n’aba bagororwa byamaganywe na Minisitiri Busingye mu kiganiro yahaye KT Press kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2020.

Yavuze ko aba bagabo atari ubwa mbere bagaragaje ko badafashwe neza muri gereza bafungiyemo ariko hakorwa iperereza bikagaragara ko ari ibinyoma.

Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza amategeko mpuzamahanga kandi uburenganzira bw’aba bagororwa bwubahirizwa byimazeyo.

Yakomeje agira ati “Nibishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko urugero nko guhakana jenoside yakorewe abatutsi, bizakemurwa hagendewe n’ubundi ku masezerano mpuzamahanga n’andi mategeko ya ngombwa.”

Mu ibaruwa bandikiye John Kamanda bavuga ko batewe ubwoba n’umuyobozi wa gereza bafungiyemo, Michael Kamugisha gusa we akavuga ko bagize uruhare mu bikorwa byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bavuga ko Kamugisha yabatumiye mu biro bye nyuma yo kutumvikana hagati y’abakatiwe babiri, Ibrahim Bazzy na Santigie Khanu, mu rwego rwo kubahuza no kugarura umutekano.

Icyakora, yihanangirije aba bombi ko nibaramuka bagaragaye ko bakorana n’abihakana jenoside bari muri gereza ari ukuri, hazafatwa ingamba zubahiriza amategeko.

Aha niho aba bagabo bahereye bavuga ko ubuzima bwabo bushobora kuba mu kaga kubera ko abayobozi ba gereza mu Rwanda bose bafite imbaraga kandi ko hari icyo bashobora gukora.

Aba bagabo bavuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo buri mu kaga ndetse ko bashobora no kwicwa.

Muri uru rwandiko hari aho bagira bati “Ntabwo dufite umutekano hano. Turahangayitse kubera ko hano dufunganywe n’abanzi b’igihugu cyabo banadushyize ku rutonde nk’urw’abanzi babo kandi badufata kimwe n’abanzi babo cyane cyane Umuyobozi Kamugisha yavuze ko imbunda zose z’u Rwanda zerekeje ku mitwe yacu.”

Minisitiri Busingye yavuze ko ibirego n’ubwoba byose bidafite ishingiro.
General Issa Hassan Sesay wahoze ari umuyobozi w’umutwe wa RUF (Revolutionary United Front) muri Sierra Leone, nyuma yo guhamwa n’ibyaha 11 by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, agakatirwa gufungwa imyaka 52. Mu 2009 nibwo yagejejwe i Kigali ari kumwe na bagenzi be barindwi. Minisitiri Busingye yavuze ko Abanya-Sierra Leone bavuze ko ubuzima bwabo buri mu kaga ari ukubeshya


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
munysneza Kuya 1er-08-2020

murwan

Mukashema bibiane Kuya 30-07-2020

Tubashimiye uburyo mubamwatugejejwho amakuruyose

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA