AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Hagiye gutangizwa ingoro ndangamurage yihariye k’ ubuhanga bw’ Abanyarwanda mu kwikemurira ibibazo

Hagiye gutangizwa ingoro ndangamurage yihariye k’ ubuhanga bw’ Abanyarwanda mu kwikemurira ibibazo
3-10-2019 saa 09:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 544 | Ibitekerezo

Ambasaderi Robert Masozera, Umuyobozi mukuru w’ikigo k’igihugu k’ingoro z’Umurage w’u Rwanda, avuga ko u Rwanda rugiye gutangiza ingoro y’ umurage w’ u Rwanda mu kwigira kw’ Abanyarwanda no kwikemurira ibibazo.

Iyi ngoro iri kubakwa ku Rwesero biteganyijwe ko izaba yarangiye bitarenze Kamena 2020. Magingo aya ikiri gukorwa ni ubushakashatsi no gukusanya ibimenyetso by’ umurage wo kwigira kw’ Abanyarwanda.

Masozera ati “Hakomeza gukorwa ubushakashatsi hatekerezwa undi mwihariko niyo mpamvu icyo utazabona mu ngoro ndangamurage y’ u Rwanda uzagisanga mu ngoro ndangamurage y’ Abami, I Nyanza, icyo utazabonayo uzagisanga mu ngoro yo Kwigira kw’ Abanyarwanda turi kubaka ku Rwesero”.

Akomeza agira ati “Twamaze gukora inyigo y’ ibizaba birimo, igisigaye ni ukubishyiramo nabyo bizarangira bitarenze ukwezi kwa 6 k’ umwaka utaha”.

Uyu muyobozi avuga ko bizaba ari ibintu byiza cyane kuko Gacaca, Itorero, Umuganda, Ubudehe, Girinka, Umushyikirano, Umwiherero bizasobanurwa byimbitse.

Ingoro yo ku Rwesero izasobanura byimbitse amateka ya buri ngingo yo kwishakamo ibisubizo kw’ Abanyarwanda. Niba ari Gacaca hazaba harimo amateka yayo yose n’ uko yakorwaga mbere y’ uko Abakoroni bagera mu Rwanda.

Muri 2004 u Rwanda rwari rufite ingoro ndangamurage w’ Abanyarwanda imwe gusa, magingo zimaze kuba 8 habariwemo n’ ingoro y’ Ukwigira kw’ Abanyarwanda iri kubakwa ku Rwesero.

Masozera avuga ko buri ngoro yose ivuka iba ifite umwihariko wayo. Mu ngoro zavutse nyuma harimo ingoro ndangamurage y’ ibidukikije iri mu karere ka Karongi, ingoro ndangamurage y’ urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu ngoro y’ inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda, n’ ingoro iri ku Murindi w’ intwari.

Mu kiganiro Masozera aheruka kugira n’ abanyamakuru yavuze ko ikijyanye n’ amateka ya kera cyane iyo utakibonye mu ngoro y’umurage w’amateka y’imibereho y’Abanyarwanda I Huye ugisanga mu ngoro ndangamurage y’ Abami b’ u Rwanda iri mu rukari mu karere ka Nyanza.

Uko ingoro ndangamurage ziyongera niko n’ abazisura bagenda biyongera n’amafaranga yinjira yiyongera. Magingo aya ingoro ndangamurage zisurwa n’ ibihumbi 270 buri mwaka. Intego ni uko biyongera bakagera kuri miliyoni buri mwaka.

Ingoro ndangamurage z’ u Rwanda zinjiza miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...