AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Huye : Ahahoze Ingoro ya Muvoma ’MRND’ hagiye kubakwa hoteli y’inyenyeri eshanu

Huye : Ahahoze Ingoro ya Muvoma ’MRND’ hagiye kubakwa hoteli y’inyenyeri eshanu
22-10-2020 saa 11:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3764 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo buri gushaka umushoramari ushobora kubaka hoteli y’inyenyeri eshantu mu Mujyi w’aka karere ahari inzu mberabyombi y’aka karere yahoze ari Ingoro y’Ishyaka rya MRND (Muvoma Revolisiyoneri Iharanira Amajyambere y’u Rwanda) ryashinzwe na Juvénal Habyarimana ku itariki ya 5 Nyakanga 1975.

Iyi nzu yubatswe mu myaka ya 1980 ndetse iza gutahwa ku mugaragaro ku wa 5 Ukuboza 1985, yubatse mu Mujyi wa Huye rwagati hafi cyane y’ahari ibiro bishinzwe kwandika abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.

Imaze igihe kirekire ikoreshwa nk’inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye. Yaberagamo inama n’ibitaramo bikomeye birimo n’ibyitabirwa n’abahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda nk’Impala, Byumvuhore Jean Baptiste n’abandi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kamana Andre yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa 20 Ukwakira 2020 ko bamaze kubona abashoramari babiri bafite ubushake bwo kubaka iyi hoteli izaba ifite inyenyeri 5.

Imberabyombi y’akarere ka Huye abakuze bayizi ku izina ry’ingoro ya Muvoma(MRND : Ishyaka ryari riyoboye u Rwanda mbere ya 1994), abato bakayimenya nk’ inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bumaze imyaka irenze ibiri buvuga ko muri aka karere hakenewe Hoteli y’inyenyeri 5, gusa Visi Meya Kamana Andre avuga ko hoteli atari umushinga umuntu avuga uyu munsi ngo buke warangije gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Ntabwo ari akarere kazubaka iyo hoteli. Tumaze kubona abashoramari babiri bamaze kugira ubushake bwo kugaragaza ko bashaka gukora uyu mushinga”.

Uyu muyobozi avuga ko uyu mushinga nurangira uzafasha akarere ka Huye guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama.

Magingo aya aka karere gafite hoteli nyinshi ariko murizo nta n’imwe ifite icyumba kinini cy’inama gishobora kwakira abantu benshi ingunga imwe.

Inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye igiye gusenywa ikibanza cyayo kikubakwamo hoteli y’inyenyeri 5 imaze imyaka 35 itashwe ku mugaragaro n’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Iyi nyubako yahoze ari iy’ishyaka MRND ryashinzwe na Habyarimana, aho yubatse hagiye kubakwa hoteli y’inyenyeri eshanu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA