Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda mu 1994, IBUKA, wishimiye ifatwa ry’umunyemari Kabuga Félicien uri mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Inkuru y’itabwa muri yombi rya Félicien Kabuga yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, aho yatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera mu Bufaransa ndetse n’Urwego rurangiza imirimo yasinzwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha, IRMCT.
Umushinjacyaha w’uru rwego Serge Brammertz yatangaje ko ifatwa rya Kabuga ari "ukwibutsa ko abagize uruhare muri jenoside bashobora kubazwa ibyo bakoze no mu myaka 26 nyuma yabwo".
Uyu musaza w’imyaka 84 bivugwa ko yabagaho akoresha umwirondoro mpimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris, nkuko bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera mu Bufaransa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal yabwiye BBC ko kuba Kabuga yafashwe ari inkuru nziza kandi bifuza ko yazanwa kuburanishirizwa mu Rwanda.
Yagize ati "Nka Ibuka twashimishijwe n’iyi nkuru ko Kabuga ukurikiranweho uruhare rukomeye muri Jenodie yakorewe Abatutsi abantu benshi bagatakaza ubuzima yafashwe"
Ahishakiye avuga ko bashimira inzego zabigizemo uruhare cyane leta y’Ubufaransa n’uru rwego rw’ubutabera rwa ONU/UN rwasigariyeho urukiko rwaburanishaga abaregwa Jenoside rw’i Arusha.
Ati "Muri iyi myaka y’ubutegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron mu Ubufaransa hari byinshi byahindutse, hari n’abandi bagera kuri 30 ubu bari gukurikiranwa n’ubutabera mu Bufaransa".
Bwana Ahishakiye avuga ko nyuma y’uko Kabuga afashwe icyaba cyiza kuri Ibuka ari uko yazanwa mu Rwanda akaba ariho aburanira.
Ati : "Ni ikintu cyadufasha, n’abo yahaye ibikoresho bakajya muri Jenoside bakabona ko umwe mu babashoye muri uriya mugambi, uwabateye inkunga yo kuwujyamo aburaniye aha byaba ari ubutamwa bukomeye ku Banyarwanda".
Uru rwego rwa ’International Residual Mechanism for Criminal Tribunals’ (IRMCT) rwamushakishaga biteganyijwe ko ari rwo ruzamuburanisha, rufite amashami i Arusha muri Tanzania n’i La Haye mu Buholandi.
Abantu nka kabuga nahandi bababari badufashe baboneke bafatwe