AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

‘Ibirego by’ abana basambanyijwe mu myaka 3 ni ibihumbi 9’, Rutangarwamaboko ati ‘mu muco harimo igisubizo’

‘Ibirego by’ abana basambanyijwe mu myaka 3 ni ibihumbi 9’, Rutangarwamaboko ati ‘mu muco harimo igisubizo’
30-09-2019 saa 21:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3545 | Ibitekerezo 1

Imibare itangwa n’ urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB igaragaza ko myaka 3 ishize hakiriwe ibirego ibihumbi 9 by’ abana basambanyijwe. Impirimbanyi y’ umuco nyarwanda Muganga Rutangarwamaboko avuga ko mu muco nyarwanda harimo igisubizo kuko ngo mbere abanyarwanda bari bafite itegeko mu mutima none riri hanze yabo.

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 30 Nzeri 2019 yahamagaje polisi y’u Rwanda, ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha RIB ngo batange ibisobanuro ku cyaha cyo gusambanya abana bavuga ko kimaze kuba nk’icyorezo kubera imibare iri hejuru.

Umunyamabanga mukuru wungirije w’urwego rw’ubugenzacyaha Madame Isabelle Kalihangabo avuga ko mu myaka itatu ishize hakiriwe ibirego bigera ku 9,000 by’abana basambanyijwe.

Kalihangabo yavuze ko ibyaha byo gusambanya abana bigenda byiyongera ku buryo kuva mu mwaka wa 2016 ibyaha byatangiye ibirego ari 2191 muri 2016-2017 , 2017-2018 biba 3060 muri 2019 kugeza muri Kanama byari bimaze kugera kuri 3512

Mu karere ka Nyagatare mu burasirazuba bw’u Rwanda umwaka ushize gusa habaruwe abana 1,200 bari hagati y’imyaka 14 na 18 batewe inda.

Muri aba ngo hakurikiranywe abatarenga 100 gusa kuko abandi bahishiriwe nk’uko byavuzwe muri iyi nama. Abahagarariye izi nzego babwiye abadepite ko gusambanya abana ku gahato biza ku isonga mu byaha bikorerwa abana bakiri bato.

Iyi mibare nayo ni iy’ibi byaha byashoboye kuvugwa kuko hari ibitavugwa, muri iyi nama bashinje ababyeyi n’abayobozi b’inzego z’ibanze kubihishira n’ababikora.

Madamu Kalihangabo ati: "Usanga hari ababyeyi bumvikana n’abasambanyije abana cyangwa, hari n’aho dusanga ubuyobozi bumwe na bumwe bw’ibanze nabwo bufatanya n’abakoze ibyo byaha".

Abadepite bavuga ko nta rwitwazo rukwiye kubaho ngo umwana w’umukobwa asambanywe ku ngufu.

Depite Ruku Rwabyoma ati: "Umukobwa afite kwambara icyo ashaka uko kireshya kose, si uguha uburenganzira ushaka kumufata ku ngufu ngo n’uko yambaye agateyiteyi gatoya, cyangwa ngo ni uko yagiye gusenya wenyine.Umukobwa afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka hose muri iki gihugu igihe cyose nta umukozeho, ni uburenganzira bwe. Dukwiriye guhindura imyumvire."

Hari abadepite bifuje ko hajyaho itegeko rihana abarezi (abarimu) basambanya ku ngufu abo barera kuko bari mu bashinjwa ibi byaha.

Basabye ko umwarimu wahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana yigisha yajya ahabwa akato mu burezi nk’icyemezo cyiyongera ku cyemezo cy’urukiko.

Buri mwaka abangavu ibihumbi 18 baterwa batateganyije. Mu mezi 9 ya 2019 mu gihugu hose abangavu bamaze guterwa inda ni 15 696.


Muganga Rutangarwamaboko avuga ko abantu bataye umuco ariyo mpamvu inda ziyongera mu bangavu

Muganga Rutangarwamaboko, Umushakashatsi akaba n’ Umuyobozi w’ Ikigo cy’ Ubuzima bushingiye ku muco aganira na UKWEZI yavuze ko impamvu abangavu benshi basigaye basambanywa ari uko abantu bataye umuco.

Ati “Umuco niwo shingiro rya byose, igihe utakaye ntacyo abantu baba basigaranye. Nirwo rutirigongo twigoragorezaho gutsinda ubugorogoro bwose. Mu kiganga uvunitse urutirigongo udapfuye urasara. None urutirigongo rwacu urumva uko rwagenjwe. Uragira ngo dusigarane abantu bagira bate”.

Rutangarwamaboko avuga ko guhana abasambanya abana no kubabwira ngo sigaho bidahagije kuko gusambanya umwana ari ishyano ndengakamere.

Ati “Biriya bintu ntiri ku rwego rwa sigaho, ahari wenda uwakoresha ijambo kirazira, uretse ko na kirazira idahagije kuko na kera ntibyabagaho. Ntabwo bavugaga ngo kirazira gusambanya umwana, byabagaho se ahubwo? Hari n’ uwabitekerezaga? Ariko ubu ngubu urabona ko abantu bahonnye, abantu bararindagiye uragira ngo bakore ibiki bindi?”.

Iyi mpirimbanyi y’ umuco nyarwanda ivuga ko Abanyarwanda nibasubira kuri kirazira biratuma abantu badatinya gusambanya abana kubera gusa ko hari amategeko aratuma bahera muri gereza ko ahubwo barabibuzwa n’ umutima.

Ati “Ubu abantu bafite itegeko riri hanze yabo, ariko muri kirazira twari dufite itegeko riri mu mutima”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Nicaise Kuya 1-10-2019

Umuti wivyo bintu ntahandi ukwiye kuva Atari kuziko.abana barasaze kubera na ba Mana babo nuko barasaze.nicorezo.
Umubyi ntagise indanga gaciro aha umwana.umwana akura adafite icitegererezo.. Hari umuco bita NGO nyarwanda woguca imyeyo biriya bikangurira abangavu kumenya ko igihimba Cabo cakuze ahubwo hageze ko gikora akazi kaco.kandi biriya bintu vyo guca imyeyo bituma clitoris y’umwana ikura cyane noneho bigatuma agira ubushake cyane kuburyo aryama nawe atabizi kubigenze kuko aba yabishatse birenze urugero.mwaretse koko uwo mucjo mubi?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...