konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ibisobanuro bya Minisitiri SHYAKA ntibyanyuze SENA itumiza Minisitiri w’ Intebe

Ibisobanuro bya Minisitiri SHYAKA ntibyanyuze SENA itumiza Minisitiri w’ Intebe
14-02-2019 saa 22:28' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3135 | Ibitekerezo 1

Ku mibereho y’ abasigajwe inyuma n’ amateka, Inteko rusange ya Sena y’ u Rwanda yagaragaje ko itanyuzwe n’ ibisobanuro mu magambo yagejejweho na Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Prof Shyaka Anastase itumiza Minisitiri w’ Intebe ngo azitabe atange ibi bisobanuro bitarenze ukwezi.

Prof Shyaka yari yitabye Sena ahagarariye Minisitiri w’ intebe kuko ariwe Sena yasabye yazajya gutanga ibi bisobanuro.

Mu bibazo komisiyo ya Sena yabonye harimo abana batiga, gushyirwa mu byiciro by’ubudehe bitajyanye n’ubushobozi bwabo, kugurisha no kwamburwa imitungo hakoreshejwe uburiganya, guca inshuro no kutabyaza umusaruro ibyo bafashishwa, kutivuza kandi barishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, imiryango yimuka bya hato na hato, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata nabi imitungo bahawe na Leta n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ishingiye ku ivangura.

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene yavuze ko bitumvikana ukuntu abasigajwe inyuma n’ amateka Leta ibishyurira ubwisungane mu kwivuza ariko ntimenye ko bativuza kugeza ubwo bapfira mu nzu bararwaye ntibivuze.

Yagize ati “Ni gute waba uri umuyobozi wakwishyurira umuntu mituweri ntiyivuze hanyuma ntumenye ko ativuza akarinda apfira mu nzu?”

Senateri Ntawukuriryayo yakomeje avuga ko abasigajwe inyuma n’ amateka bakwiye guhabwa ikiciro kihariye atera utwatsi ibyo kuvuga ko byaba ari ukubavangura kuko abafite ubumuga, abagore n’ urubyiruko nabo bashyiriweho ikiciro kihariye.

Yagize ati “ Ibintu byo kuvuga ngo nibabaha gahunda yihariye ngo baraba babavanguye ntabwo aribyo, abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga leta yabashyiriyeho uburyo bwihariye ariko bubateza imbere, kubera iki iki kiciro cy’abanyarwanda tubona bafite ibibazo bihoraho tutabakorera uburyo bwihariye bubateza imbere?”

Prof Shyaka yavuze ko ubu hagiye gushyirwaho gahunda ku mirenge yose mu gihugu harimo nka VUP ku buryo izabafasha gutera imbere.

Yavuze ko wasangaga hari uturere tutabagamo iyi gahunda ya VUP, ariko ubu hose igiye kuhagezwa mu mirenge yose uko ari 416, izo gahunda zikazafasha kuzamura abaturage kandi ngo aba banyarwanda nabo bazajya bashyirwa muri iki cyiciro cyo gufashwa.

Ku birebana n’uburyo leta ifasha aba baturage, Prof Shyaka yagize ati “Nk’ubu iyo urebye uko leta ifasha abaturage mu kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, yishyurira abagera kuri 15% ariko kuri aba basigajwe inyuma n’amateka bo ni 70%.”

Prof Shyaka yavuze ko aba bantu badakwiye gushyirwa mu buryo bwihariye ngo bitabweho, ko ahubwo nabo bafashwa muri gahunda leta igenda ishyiraho zifasha abaturage batishoboye.

Inteko Rusange ya Sena yagaragaje ko itanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe na Prof Shyaka wari uhararariye Minisitiri w’intebe, yanzura ko Minisitiri w’Intebe agombaga gutanga ibisobanuro mu magambo kandi akabikora bitarenze ukwezi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
hakizimana jean Nepo Kuya 15-02-2019

Sena yurwanda irimo gukora imirimo rwose nimukomereza aho muge mubatumiza basobanure muburyo bwimbitse igihugu nicyacu ntmunyamahanga uzaza kukitwibakira

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...