AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ibyo wamenya kuri Dr Ngabitsinze wagizwe umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI n’icyo abahinzi bamwitezeho

Ibyo wamenya kuri Dr Ngabitsinze wagizwe umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI n’icyo abahinzi bamwitezeho
10-03-2020 saa 08:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4708 | Ibitekerezo 1

Perezida Kagame kuri uyu wa 9 Werurwe 2020 yahaye bamwe mu bayobozi imyanya mishya, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, wari usanzwe ari umudepite amugira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Dr Ngabitsinze afite impamyabumenyi y’ ikiciro cya mbere cya Kaminuza mu bukungu n’ishoramari( Business Economics), akagira impamyabumenyi y’ikiciro cya 2 cya kaminuza mu bukungu, akanagira impamyabumenyi y’ihanitse (Phd) mu buhinzi n’ubukungu(agricultural economics).

Akomoka mu ishyaka riharanira demukarasi n’imibereho myiza PSD. Mbere y’ uko atorerwa kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda yari umunyamabanga mukuru wa PSD.

Amaze kuba umudepite, abadepite bagenzi be bamugiriye icyizere bamushinga kuyobora Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) asimbuye Nkusi Juvenal bakomoka mu ishyaka rimwe wari urangije manda ze nk’umudepite.

Imirimo yakoze

Muri Kanama 2018, Dr Ngabitsinze yabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, uyu mwaka yari awumazeho umwaka umwe n’amezi 7.

Kuva muri 2016 kugeza abaye, umudepite muri 2018, Dr Ngabitsinze yabaye Perezida w’Inama Njyanama y’ Akarere ka Huye.

Muri 2015 nibwo yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa PSD, uyu mwanya awumazeho imyaka 4 n’amezi 11.

Kuva muri 2009, nibwo yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, umwanya amazeho imyaka 11 n’amezi 3.

Dr Ngabitsinze yanabaye, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi mu Kigo cy’igihugu cy’ibyoherezwa mu mahanga (NAEB) kuva muri 2016-2018.

Kuva muri 2013-2015 , Dr Ngabitsinze yabaye umuhuzabikorwa w’umushinga , ubuyobozi bw’abagore mu buhinzi waterwaga inkunga na USAID.

Kuva muri 2011 kugera muri 2014, Dr Ngabitsinze yabaye, Umuyobozi wa Komisiyo y’ igihugu y’ ubutaka.

2007-2008, Dr Ngabitsinze yabaye umushakashatsi mu Kigo cy’ igihugu cy’ubushakashatsi NISR.

Amashuri yize

Dr Ngabitsinze kuva 2006-2009, yize muri Kaminuza ya Milan ahakura impamyabumenyi w’ ihanitse mu Buhinzi n’ubukungu, agashami k’ibiribwa n’ubumenyi bw’ibidukikije.

Muri 2004-2006, Dr Ngabitsinze yize muri Kaminuza ya Cattolica del Sacro Cuore ahakura impamyabumenyi y’ ikiciro cya 2 (Masters) mu bijyanye n’ Ubukungu.

Muri 2000-2004, Dr Ngabitsinze yize muri Kaminuza ya Venice ahakura impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere mu Ishoramari n’ Ubukungu.

Mu 1995-1998, Dr Ngabitsinze yize amashuri yisumbuye muri APE RUGUNGA, mu ishami ry’ishami rya Psycho-Pedagoggy. Icyo gihe yari umusikawuti.

Indimi azi: Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’ Igitaliyani.

Icyo abahinzi biteze kuri Dr Ngabitsinze

Dr Ngabitsinze wagizwe , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubuhinzi n’ubworozi n’inzobere mu bijyanye n’ ubuhinzi n’ubukungu. Abanyarwanda bamwitezeho gufatanya na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ Ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana bakarushaho kuba hafi Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kikajya giha abahinzi imbuto cyabanje kuyikorera ubugenzuzi neza kugira ngo abahinzi badakomeza kubihomberamo.

Muri iyi minsi mu turere dutandukanye tw’u Rwanda hari kumvikana abahinzi bahinga mu bishanga binubira ibihombo baterwa n’imbuto by’umwihariko iya soya n’iy’ibigori bahabwa na RAB bazihinga ntizitange umusaruro uhagije.

Iki kibazo cyagaragaye mu karere ka Huye aho abahinzi bahawe soya ntiyazana imisogwe, cyongera kugaragara mu karere ka Gisagara aho abahinzi bahinze ibigori byanga guheka.

Abahinzi bo mu karere ka Huye bibumbiye muri koperative COAGIMPA baherutse gutangariza UKWEZI ko imbuto y’ibigori bya Hybrid RAB yabahaye ngo bahinge mu gishanga itabahaye umusaro bagereranyije n’imbuto isanzwe bari basanzwe bahinga. Aba bahinzi bavuga ko iyi mbuto ya Hybrid ishobora kuba idakunda ahantu mu gishanga kuko duke bafasheho bakatujyana kudutera imusozi ariho hybrid yatanze umusaruro.

Dr Ngabitsinze yashimiye Perezida Kagame

Mu butumwa Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yashyize kuri twitter nyuma yo guhabwa uyu mwanya yagize ati "Murakoze cyane nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mwanya mwampaye muri guverinoma, nzakora nshakira icyiza Abanyarwanda. Imihigo irakomeje".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
gitiyo Kuya 1-04-2020

umuntu 01 ntiyahindura systeme. najye mu kazi akorane na bagenzi be nicyo atezweho. ashobore gutuma abanyabwenge bari muri MINAGRI bakora

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...