AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyiciro by’ ubudehe bigiye kuvugururwa hagendewe ku bitekerezo by’ abaturage

Ibyiciro by’ ubudehe bigiye kuvugururwa hagendewe ku bitekerezo by’ abaturage
14-02-2019 saa 11:56' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3887 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubutegesti bw’Igihugu yatangije ibiganiro ku ivugururwa ry’ibyiciro by’Ubudehe n’imikoreshereze yabyo aho imiryango itari iya Leta itangazamakuru n’ abaturage bazatanga ibitekerezo kugira ngo bikorwe neza.

Byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo ya MINALOC kuri uyu wa 14 Gashyantare 2019.

Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu hashize igihe abaturage bijujutira ibyiciro by’ ubudehe bashyizwemo bavuga ko bitajyanye n’ ubushobozi bwabo.

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ko ibitekerezo byatangiwe muri iyi nama bizashyikirizwa abaturage nabo bakagira icyo babivugaho hanyuma ibitekerezo bizakusanywa bikaba aribyo bizashingirwaho mu gushyira Abanyarwanda mu byiciro bishya by’Ubudehe.

Yagize ati “Abanyarwanda bazisanzure baduhe ibitekerezo, batubwire ibikwiye, tubiganireho tuzafate ikerekezo twemeranyijeho.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko ibyiciro bishya nibimara kujyaho, Leta izagirana amasezerano n’ umuturage uri mu kiciro gifashwa bakemeranya ko mu myaka runaka, 3,58,… atazakomeza gufashwa.

Mu Rwanda abaturage batari bake bishimira kuba mu byiciro bibanza icya mbere n’ icya kabiri bitewe ni uko ibi byiciro ababirimo bagira amahirwe arimo kuba abana babo barihirwa na Leta, ab’ icya 1 bakivuza kuri make kandi ubwisungane mu kwivuza bakabutangirwa na Leta n’ ibindi.

Minisitiri Shyaka avuga ko mu gushyira abantu mu byiciro biri hafi gushyirwaho hazakorwa ibishoboka byose bigakorwa mu mucyo, nta karengane.

Yagize ati : “Turizera tudashidikanya ko akarengane na ruswa bizagabanuka cyane binyuze mu bufatanye bw’abaturage n’inzego tuzaba twabegereje.”

Ibyiciro bine by’ubudehe byari bisanzweho byashyizweho muri 2013. Icyo gihe byasimbuye birindwi byari ho abaturage bavugaga ko bibatera ipfunwe. Ibi byiciro bivugururwa buri myaka itanu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA