AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ibyo wamenya ku bajyanama 5 b’ umujyi wa Kigali bashyizweho na Perezida Kagame

Ibyo wamenya ku bajyanama 5 b’ umujyi wa Kigali bashyizweho na Perezida Kagame
17-08-2019 saa 07:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5893 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abajyanama batanu b’ umujyi wa Kigali bamwe mu bantu 11 bazaba kuba bagize Njyanama y’ umujyi wa Kigali.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri y’ Intebe rivuga ko abo bajyanama ari Dr. Jeannette Bayisenga, Gentil Musengimana, Gilbert Muhutu, Regis Mugemanshuro na Dr. Ernest Nsabimana.

Dr Bayisenge Jeannette ni umwarimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore ndetse yari Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akarere ka Gasabo, mu gihe Rugemanshuro Regis ari umuyobozi ushinzwe ihinduramikorere mu ikoranabuhanga muri BK Group Plc.

Dr Ernest Nsabimana we ni umuyobozi wa IPRC Karongi mu gihe Gilbert Muhutu ari umugenzuzi muri Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse yabaga mu nama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge.

Kuri uyu wa 17 Kanama 2019 nibwo bariyongeraho abajyanama batandatu bazahagararira uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho buri karere kazatanga abajyanama babiri kandi nibura umwe akazaba ari umugore. Ni amatora azatangira saa yine za mu gitondo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...