konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Icyemezo cyo gufungura Diane Rwigara na nyina kigiye kujuririrwa mu rukiko rw’Ubujurire

Icyemezo cyo gufungura Diane Rwigara na nyina kigiye kujuririrwa mu rukiko rw’Ubujurire
12-12-2018 saa 11:20' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2683 | Ibitekerezo 1

Nyuma y’iminsi micye Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara bagizwe abere n’urukiko rukuru bagahanagurwaho ibyaha byose baregwaga, Ubushinjacyaha bugiye kugeza ikirego mu rukiko rw’Ubujurire aho ngo bazagaragaza ko ibimenyetso batanze bihagije ngo bahamwe n’ibyaha bikomeye bashinjwaga n’Ubushinjacyaha.

Kuwa Kane tariki 6 Ukuboza 2018, nibwo Urukiko Rukuru mu Rwanda rwasomye imyanzuro y’urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Mukangemanyi Adeline Rwigara, umukobwa we Diane Rwigara n’abandi batandukanye biganjemo abo mu miryango yabo bari hanze y’u Rwanda barimo Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond bakunda kwita Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye, aba bose bakaba baragizwe abere.

Uwo munsi Ubushinjacyaha bwahise bwandika ku rubuga rwa Twitter ko bwubaha icyemezo cy’Urukiko ariko bukaba bugiye gusesengura neza ngo bamenye ikizakurikiraho. Icyo gihe bagize bati: “Turaza gusoma neza dusesengure icyemezo cy’Urukiko mu rubanza rw’ubushinjacyaha bwarezemo Diane Rwigara na bagenzi be, duhitemo icyo gukora hakurikijwe ibyo amategeko ateganya.”

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018, mu kiganiro n’abanyamakuru, Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, nibwo yahishuye ko bafashe icyemezo cyo kujurira mu rukiko rushya ruherutse kujyaho rwitwa urw’Ubujurire.

Yavuze ko batishimiye imikirize y’urubanza rwa Diane Rwigara, nyina n’abandi bo mu murwango we, kuko ngo nyuma yo gusubiramo neza urubanza basanze ibimenyetso batanze byari bihagije cyane ko ibyaha baregwaga byari biremereye, ngo Urukiko rw’Ubujurire nirusanga kujurira kwabo gufite ishingiro bazongera baburane muri urwo rukiko.

Diane Rwigara n’abo mu muryango we barimo murumuna we Anne Diane n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 bahita bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera. Bakomeje gufungwa kugeza mu mezi macye ashize ubwo bafungurwaga bagakomeza kuburana badafunzwe.

REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE HANO BISHIMIRA KUGIRWA ABERE:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
jack Kuya 13-12-2018

mujurira ibiki tuziko arimbaraga zikomeye zabafunguye mureke kujijisha ngomugiye kujurira mwabashinjacyahamwe mureke kuba mubateshya numutwe

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...