AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

U Rwanda n’ Igisirikare cya Uganda bagize icyo bavuga ku Banyarwanda 40 bafatiwe Uganda

U Rwanda n’ Igisirikare cya Uganda bagize icyo bavuga ku Banyarwanda 40 bafatiwe Uganda
25-07-2019 saa 15:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7148 | Ibitekerezo 2

Umuvugizi wa UPDF Richard Karemire

Urwego rw’ Ubutasi rwa Uganda kuri uyu wa 24 Nyakanga 2019 rwafashwe Abanyarwanda 40 rubakuye mu rusengero rwa ADEPR rw’ ahitwa Kibuye mu mujyi wa Kampala.

Umuvugizi w’ Igisirikare cya Uganda Brig Richard Karemire avuga ko abo bantu bafashwe ku munsi w’ ejo aho bari bameze neza muri kasho y’ inzego z’ umutekano, ntabwo yavuze icyo bakurikiranyweho.

Yagize ati “Ntabwo nshobora gutanga amakuru arambuye ngo mvuge ubwenegihugu bw’ abakekwa ariko icyo mpamya ni uko bameze neza aho bari muri kasho y’ inzego z’ umutekano kandi iperereza rikomeje”.

Brig Richard Karemire abajijwe icyo abo bantu bakurikiranyweho yavuze ko adashaka kubivugaho mu ryo bweruye.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Patrick Onyango yavuze ko nta makuru arambuye afite kuri iki kibazo.

Ati “Iyo operasiyo ntabwo tuyizi. Twatanze umusanzu gusa. Niba ushaka amakuru arambuye baza afande Karemire”.

Aba Banyarwanda bafashwe nyuma y’ ibyumweru bibiri Perezida Paul Kagame w’ u Rwanda na Kaguta Museveni wa Uganda bahuriye muri Angola mu nama. Abaperezida ba Angola na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bakemera gufasha ibi bihugu kongera kubana neza.

U Rwanda rusanzwe rushinja Uganda ko ifungiye Abanyarwanda barenga 100 ahantu hatazwi.

Muri Gicurasi, Abanyarwanda babiri Ishimwe Bosose na Peter Sanvura bafatiwe mu rusengero rwa Kamwezi mu karere ka Rukiga bakekwaho kuba ba maneko b’ u Rwanda. Ibi nabyo byabaye hashize iminsi ibiri abashinzwe umutekano ku ruhande rw’ u Rwanda barasiye hafi y’ umupaka abantu babiri, Umunyarwanda n’ Umunya-uganda.

Kuva muri Gashyantare 2019, Leta y’ u Rwanda yaburiye Abanyarwanda ibabuza kujya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe igihe bariyo.

Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda ushinzwe Afurika y’ Iburasirazuba yabwiye Dail monitor ko iki kibazo cy’ Abanyarwanda 40 bafashwe n’ abashinzwe umutekano wa Uganda , u Rwanda ruri kugikurikirana binyuze muri ambasade yarwo iri Uganda.

Iki kinyamakuru kivuga ko mu masaha y’ igicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Nyakanga cyavugishije High commissioner w’ u Rwanda muri Uganda Frank Mugambage akakibwira ko ahuze.


Frank Mugambage, High commissioner w’ u Rwanda muri Uganda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Teta Kuya 28-07-2019

Wowe ko uvuga ngo ntibakandike ngo ingabo zishe abantu, none se bakubwiye ko ziriya mbunda bagendana arizo kwica inyaswa? Cg nizo gukorogesha isukari mu cyayi?

mana we Kuya 27-07-2019

nyabuna mwijya mushyirako ko ingabo zacu zishe abantu, kk ibi bintu bisomwa na benshi kd batwibazaho uburyo ingabo xica absturage

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...