AMAKURU

UKWEZI
pax

Ikiganiro na Depite Dr Frank Habineza : Niba habaho ‘Army shop, Irondo shop’ mwarimu habura iki ?

Ikiganiro na Depite Dr Frank Habineza : Niba habaho ‘Army shop, Irondo shop’ mwarimu habura iki ?
17-06-2020 saa 14:34' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5396 | Ibitekerezo 14

Niba uri gusoma iyi nkuru biri amahire ! Ariko se wibuka ko kugira ngo umenye gusoma, kwandika no kumenya imikorere y’iyo telefone cyangwa mudasobwa ukoresheje ufungura iyi nkuru ari ‘Mwarimu’ wabikwigishije ? Yego nibyo urabyibutse kandi uhise utekereza ku mibereho ye.

Mwarimu ntabwo twavuga ibyiza byinshi tumukesha kuko ni ntagereranywa ari nayo mpamvu leta y’u Rwanda ikomeza gushyira imbaraga mu kuzamura ubushobozi n’imibereho myiza ye.

Uburezi ni rumwe mu nzego zifite abakozi benshi mu gihugu kandi rukenera byinshi, kubibonera rimwe usanga ari umutwaro kuri Leta zitandukanye ariko zikomeza kugenda zikubita hirya no hino ngo iby’ingenzi biboneke.

Uko imibare y’abarimu ikomeza kugenda yiyongera ni nako inshuro nyinshi abarimu bakomeza kugenda bagaragaza ko bacyugarijwe n’ibibazo by’amikoro macye, ahanini bitewe n’umushahara uri hasi ariko bakanishimira impinduka zigenda zigaragara uko imyaka igenda ishira.

Imibare igaragaza ko nk’umwarimu wigishaga mu mashuri abanza mu 1990 yahembwaga 14 000Frw ariko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi umushahara ushyirwa ku 18 000Frw mu mashuri abanza.

Uyu mushahara wagiye wongera buhoro buhoro aho mu 2018, wari ugeze kuri 40 000Frw ku mutangizi wo mu mashuri abanza na 120 000Frw ku mutangizi wo mu mashuri yisumbuye ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Guhera muri Werurwe 2019, umushahara wa mwarimu wongereweho 10% ku bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afatanya na Leta kubw’amasezerano.

Kongera uyu mushahara n’ibindi bikorwa byatumye Ingengo y’imari ya leta yiyongeraho miliyari 141 Frw, bituma igera kuri miliyari zisaha 2584Frw.

Dr Habineza yasabye leta kwita ku bintu bitatu

Ku wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020, Abadepite bateraniye mu Nteko Rusange, aho bagejejweho raporo ya Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko ku ngendo yakoreye mu Ntara n’Umujyi wa Kigali kuva 03-14/02/2020 mu rwego rwo gusuzuma no gukurikirana ibibazo biri mu burezi.

Komisiyo ivuga ko yaganiriye n’ubuyobozi bw’uturere yasuye,abayobozi bafite uburezi mu nshingano ku turere n’imirenge,abayobozi b’amashuri n’abafatanyabikorwa mu by’uburezi,baganira ku myigire n’imyigishirize,ibikorwa kugira ngo uburezi bugire ireme n’imbogamizi zikigaragara.

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party], akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza asanga hakwiye kujyaho ibintu bitatu byafasha mu gukomeza kuzamura imibereho ya mwarimu.

Iya mbere yavuze ko yifuza ko Leta yafasha hakajyaho Isoko ryihariye rya mwarimu (Umwarimu ISOKO). Umwarimu nawe akazajya ahaha kuri macye nkuko bimeze ku bashinzwe umutekano (abapolice, abasirikare, n’abenyerondo).

Kugaburira abana biga bataha, bakababwa n’ibura igikoma cy’ibigori cyangwa ikivanze, saa yine na saa sita (10:00 na 12:00) mbere y’ukwo bataha, ababyeyi nabo bakibigiramo uruhare.

Bongeye gusaba ko umushahara wa mwarimu wa kwiyongera, kuberako ayongerewo ubushize atigeze yongera ubushobozi bwabo.

Ese birashoboka ?

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Depite Dr Frank Habineza yavuze ko ibi bintu bitatu basabye bitagoye ari nayo mpamvu asaba Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kubishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Twabajije abarimu batubwira ko uriya mushahari bongerewe wa 10% batubwira ko nk’umuntu wahembwaga ibihumbi 40Frw bamwongereyeho ibihumbi bine urumva ko bitaguze n’agafuka k’akawunga.”

“Twaravuze ngo babonye uburyo nabo babahira ku isoko rifite ibiciro byo hasi nk’uko bikorwa ku basirikare, abapolisi n’abakora irondo ry’umwuga, na mwarimu byamufasha nibura utwo dufaranga duke afite akabasha kuduhahishamo ibitunga abana nawe akabaho.”

Depite Dr Habineza avuga kandi ko kuri we yumva umwarimu adakeneye 10% ahubwo bikwiye ko yanahabwa 50% kuko niba ahembwa ibihumbi 40Frw niyongezwa umushahara akagera kuri 50% byamufasha kuba hari akantu kakwiyongeraho.

Ubwo Leta yavugaga ko yongeje umushahara abarimu, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ari ibintu bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itatu ariko byose bikajyana n’ubushobozi bw’igihugu.

Raporo y’ umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta mu mwaka w’ ingengo y’ imari 2017/18 hagenzuwe inzego 173 zikoresha 86,6% by’ ingengo y’ imari aho yagaragaraje ko amafaranga yasesaguwe, ayanyerejwe n’ ayasohotse nta nyandiko arenga miliyari 5 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Depite Dr Habineza avuga ko ikibura kugira ngo imibereho ya mwarimu izamurwe ari ubushake bwa Politiki [Political Will], naho ubundi hari amafaranga menshi ya leta anyerezwa cyangwa akoreshwa nabi yakwifashishwa.

Ati “Hari amafaranga y’igihugu dushyira mu bintu byinshi n’abantu bakayarya. Urebye Raporo z’umugenzuzi w’imari ya Leta ajya atuzanira hano mu Nteko, atwereka imishinga yapfuye, amafaranga bariye, imishinga yananiwe gukora, ukareba ayo mafaranga yose ukibaza impamvu adahabwa mwarimu.”

Depite Dr Frank Habineza avuga ko ibyo byose asaba biramutse bishyizwe mu bikorwa, mwarimu akabasha guhembwa neza, akagira imibereho myiza nta kabuzwa ireme ry’uburezi rizagerwaho.

Reba hano ikiganiro cyose Depite Dr Frank Habineza yagiranye na UKWEZI TV

Video : Kubananeza Willy Evode


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 14
Niyonzima Kuya 26-06-2020

Nibyo kongera umushahara was mwalimu ariko abafite politike y’ifaranga ry’igihugu.Bakoreshe ubumenyi n’ubushobozi bongerere ifaranga ry’igihugu agaciro.
eg.1kg y’ibirayi yaguraga 20frw muri za 1990 uyu minsi Ni 350frw.bagerageze bakore kuburyo imishahara ogabanya ubusumbane bukabije.

Niyonzima Kuya 26-06-2020

Nibyo kongera umushahara was mwalimu ariko abafite politike y’ifaranga ry’igihugu.Bakoreshe ubumenyi n’ubushobozi bongerere ifaranga ry’igihugu agaciro.
eg.1kg y’ibirayi yaguraga 20frw muri za 1990 uyu minsi Ni 350frw.bagerageze bakore kuburyo imishahara ogabanya ubusumbane bukabije.

sasa Kuya 20-06-2020

Dr.ureba kure gusa ikibazo nuko iyo muvuga mwarimu humvikana uwa leta gusa private nayo 10 percent ntitwayabonye. nkubu uwa leta ari guhembwa private inzara itumereye nabi, mbese byose byiganwe ubushishozi.thx

Theo Kuya 18-06-2020

Nibyo barebe uko abarimu babafasha, naho ndumva muri 1990 ariho bahembwaga menshi kuko 14000 aruta 44000 uyu munsi. ( Purchasing power). 14000 yari gutunga umuntu ariko 44000 yakodesha inzu muri Kigali gusa cg ntayo ntivemo ( Married).

Theo Kuya 18-06-2020

Nibyo barebe uko abarimu babafasha, naho ndumva muri 1990 ariho bahembwaga menshi kuko 14000 aruta 44000 uyu munsi. ( Purchasing power). 14000 yari gutunga umuntu ariko 44000 yakodesha inzu muri Kigali gusa cg ntayo ntivemo ( Married).

Nkundimana Emmanuel Kuya 18-06-2020

Sha habineza rero burya ni umunyabwenjye ashobora kuba yarize aba uwa mbere. Afashe risque yatuma abura numugati avugira mwalimu, gusa nubwo bitakumvikana yari yagerageje kubushobozi bwe pe !

Dieudonne Kuya 18-06-2020

14000 byo muri 1990 biruta Kure 44000 bahembwa ubu. Muzarebere uko idorari ryavunjaga nibwo nuzabona ko yari menshi

Muhirerun Kuya 18-06-2020

Armed shop zirigushira ubucuruzi hasi imbere mu gihugu #please close armed shop for the country’s development Rwanda.

Nkusi Kuya 18-06-2020

Honorable urakoze pe.ahubwo uzashake ukuntu wabibwira HE kuko abandi baramutinya ntibamubwize ukuri.ibaze rwose ukuntu abantu basumbana mu mishahara k’uburyo burenze ukwemera warangiza ngo nibahura Ku isoko ?!Let’s ifite ibite abahanga muri finance nishake uko habaho regularisation de salaire kubakozi bayo. Ubundi ireme ryubirezi twirirwa tubeshya turishakira aho ritari rwose.

kavstiri Kuya 17-06-2020

Isoko mbo ataricyo gisubizo mwarimu niyongezwe umushahara nashake azage guhahira USA.Kuko azaba amfite ayo guhahisha.so unushahara nicyo kihutirwa kurenza isoko.

-xxxx- Kuya 17-06-2020

nibyo bizashyirwe mu bikorwa bizaba byiza

Innocent Kuya 17-06-2020

Mba mvuze ngo urakoze, ikibazo ni uko ibyo uvuze bitazumvwa. Niba hari umuntu wagowe hano iwacu ni Mwarimu. Kandi bambe ni we wagahawe agaciro

Leo Kuya 17-06-2020

Nibwo bwa mbere numvise umuntu uhangara, agatinyuka kuvugira mwarimu ! Twizere ko bamwumva ! Ikibazo cy’ingwa bazana mu bigo by’amashuli ya leta zivungagurika, zitumuka ivumbi, zitagira S mark, zimereye nabi abanyeshuri n’abarimu.

Leo Kuya 17-06-2020

Nibwo bwa mbere numvise umuntu uhangara, agatinyuka kuvugira mwarimu ! Twizere ko bamwumva ! Ikibazo cy’ingwa bazana mu bigo by’amashuli ya leta zivungagurika, zitumuka ivumbi, zitagira S mark, zimereye nabi abanyeshuri n’abarimu.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...