AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikigega nzahurabukungu cyatangiranye Miliyari 100Frw uyu mwaka uzarangira ageze muri Miliyari 350Frw

Ikigega nzahurabukungu cyatangiranye Miliyari 100Frw uyu mwaka uzarangira ageze muri Miliyari 350Frw
26-03-2021 saa 07:52' | By Editor | Yasomwe n'abantu 544 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ikiganiro ku Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite na Sena, ayitangariza ko ikigega cyashyiriweho kuzahura ubukungu bwazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, uyu mwaka uzarangira kimaze gushyirwamo miliyari 350 Frw.

Muri iki kiganiro cyo kugaragariza Inteko Ishinga Amategeko ingamba za Guverinoma mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko hashyizweho ikigega kitwa Economic Recovery Fund (ERF) na gahunda yo guteza imbere inganda kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzahura ubukungu.

Kiriya kigega ERF cyatangiranye Miliyari 100Frw, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye Abadepite n’Abasenateri ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2021 ariya mafaranga azongerwaho andi akagera kuri miliyari 350Frw.

Ibigo byemerewe kugobokwa n’amafaranga ya kiriya kigega harimo ibikora ubukerarugendo n’amahoteri, ibikora ibintu byo mu nganda bishingiye ku buhinzi n’ubworozi, uburezi, ubwikorezi n’ibigo bito n’ibiciriritse bifite aho bihuriye n’ubuhahirane mpuzamahanga cyangwa bw’imbere mu gihugu.

Uretse kuba ibigo byasaba inkunga y’amafaranga muri kiriya kigega, mu zindi nkunga zacyo harimo gusonera ibigo byavuzwe umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’ubwubatsi bitaboneka mu Bihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC), gusonerwa uwo mu soro ku bikoresho by’ubwubatsi byakorewe mu Rwanda, n’inkunga y’umusoro utangwa ku mushahara w’abakozi (PAYE) ku bakozi bashya bahawe akazi ndetse no kugabanyirizwa umusoro ku byoherezwa mu mahanga.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabwiye Inteko ko iyi gahunda izongera umusaruro w’inganda, izatuma hahangwa imirimo mishya, guhaza amasoko y’imbere mu gihugu no kongera ibyoherezwa mu mahanga muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Ibigo by’ubucuruzi byahungabanyijwe cyane n’ingamba zashyizweho mu rwego rwo guhangana na Coronavirus, cyangwa bitewe no kubura ubushobozi kw’abaguzi ndetse n’abafite ibikorwa bifite aho bihuriye n’ubuhahirane mpuzamahanga byahungabanyijwe na Covid-19, bemerewe gusaba inkunga itangwa n’iki Kigega.”

Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rigaragaza ko ibikoresho by’ubwubatsi bisonerwa umusoro ku nyongeragaciro (VAT), iyo umushinga ufite agaciro k’ishoramari katari munsi ya miliyoni 10 z’amadolari (Ygera miliyari 10Frw).

Inkunga ku bitunganyirizwa mu nganda itangwa iyo umushinga ugamije gushora imari itari munsi ya miliyoni imwe y’amadolari (yegera miliyari 1 Frw).

Ku yindi mishinga isanzwe igomba kuba ifite ishoramari ritari munsi ya miliyoni y’amadolari cyangwa 20% by’ishoramari ryari risanzwe mu Rwanda. Imishinga mishya yo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi igomba kuba ifite agaciro k’ishoramari kagera ku bihumbi 100 y’amadolari (yegera miliyoni 100Frw).

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA