AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imfura ya Perezida Kagame yasoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza

Imfura ya Perezida Kagame yasoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza
13-05-2018 saa 10:23' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 16238 | Ibitekerezo

Ivan Cyomoro Kagame , imfura ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ubucuruzi (Master in Business Administration, ‘MBA’) yakuye muri Kaminuza yo mu Majyepfo ya Calfornia (University Of Southern Calfornia)

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, mushiki we, Ange Kagame yagaragaje amarangamutima ubwo yishimiraga intambwe ikomeye ya Ivan Cyomoro wasoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ubucuruzi.

Abantu benshi bakomeje kwifuriza ishya n’ihirwe Ivan Cyomoro ndetse banagaragaza ko bishimiye cyane intambwe yateye, barimo n’Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard yavuze ko umuryango nyarwanda uzungukira byinshi mu bumenyi ahashye.

Mu bandi bakomeje kugenda bifuriza ishya n’ihirwe, umuhungu w’umukuru w’igihugu, harimo Guverineri Gatabazi, uyobora Intara y’Amajyaruguru aho nawe yagaragaje ko yishimiye bikomeye iyi ntambwe yatewe n’imfura ya Perezida Kagame

Iyi kaminuza yigenga ya USC yatangiye muri 1880, imaze kuba ubukombe mu kurera abayobozi bakomeye ku isi mu bijyanye n’ubucuruzi n’andi masomo ajyanye nabwoUbutumwa Ange Kagame yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ashimira musaza we ndetse anamwereka ko amushyigikiye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA