AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Impunzi 75 zivuye Libya zizagera mu Rwanda mu gihe cya vuba

Impunzi 75 zivuye Libya zizagera mu Rwanda mu gihe cya vuba
20-09-2019 saa 07:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1432 | Ibitekerezo

Guverinoma y’ u Rwanda yatangaje ko impunzi 75 ziteguye kurira indege zizanwa mu Rwanda mu gihe cya vuba. Izi mpunzi 75 ni ikiciro cya mbere kizaba kigeze mu Rwanda rwemeye kwakira izigera kuri 500.

Ni nyuma y’ uko guverinoma y’ u Rwanda isinyanye n’ Ishami ry’ umuryango w’ Abibimbye ryita ku mpunzi amasezerano yemera kwakira impunzi 500 z’ Abanyafurika bahunze ibihugu byabo bashaka kujya I Burayi, ubu bakaba bari mu gihugu cya Libya.

The New Times yatangarijwe n’ umuntu ukora muri Minisiteri y’ ubutabazi ko bamaze gushyikirizwa urutonde rw’ impunzi 75 ziteguye kuzana mu Rwanda.

Avuga ko kuri ubu hari gushakwa visa zizemerera gusohoka muri Libya, n’ indege yo kuzizana. Ibi ngo biri gukorwa na UNHCR.

Mu kiganiro Minisitiri ushinzwe Ubutabazi aheruka kugirana n’ abanyamakuru yavuze ko izi mpunzi zizava muri Libya zizakirirwa mu nkambi y’ agateganyo ya Gashora.

Amasezerano yo kuzakira u Rwanda rwashyizeho umukono avuga ko u Rwanda ruzatanga aho izi mpunzi zituzwa, hanyuma ibijyanye no kuzubakira no kuzitunga bigakorwa na UNCHR.

Imibare itangwa n’ umuryango w’abibumbye ivuga ko muri Libya hari impunzi 5 000 , muri zo 70% zikaba zikeneye ibihugu bizakira.

Minisitiri Kamayirese Germaine avuga ko ikibazo cy’ impunzi z’ Abanyafurika bahunga ibihugu byabo bashaka kujya I Burayi ari ikibazo cya Afurika, bityo ko Abanyafurika aribo bagomba kugikemura.

Ibihumbi by’ abimukira bamaze gupfira mu Nyanja ya Mediterane bagerageza kujya I Burayi. Mu byo bahunga muri Afurika harimo ubukene, amakimbirane n’ intambara bishingiye kuri politiki n’ ibindi.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi ibihumbi 150, ziganje Abarundi n’ Abanyekongo. Zimwe ziba mu nkambi 6 ziri mu ntara zitandukanye z’ igihugu izindi ziba mu migi nka Kigali na Huye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...