konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryahagaritswe burundu

Iperereza  ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryahagaritswe burundu
25-12-2018 saa 08:02' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1808 | Ibitekerezo 1

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abacamanza Jean Marc Herbaut na Nathalie Poux bahagaritse burundu ibijyanye n’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya perezida Habyarimana ryo ku wa 6 Mata 1994,nyuma yo gushakisha ibimenyetso bikabura.

Ni itangazo Guverinoma y’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018.

Iri perereza ku ihanurwa ry’indege ya perezida Habyarimana rihagaritswe burundu nyuma y’imyaka isaga 20 hashakiswa ababa baragibizemo uruhari.

Kuva muri 2004 abacamanza b’Abafaransa bagiye bakora uko bashoboye bakagereka ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ku buyobozi bw’ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba byaragiye bizana agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Aba bacamanza b’Abafaransa kandi bakomeje gushyira mu majwi abayobozi bakuru b’u Rwanda kugeza ubwo muri 2006 abagera ku icyenda batangiye gukurikiranwa .

Gusa raporo n’ubuhamya butandukanye kuri iri perereza ntibyahwemye kunyomoza imvugo n’ibyifuzo by’u Bufaransa byo gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda, byerekana ko indege yahanuwe n’intagondwa z’abahutu zitishimiye ko Habyarimana yasinye amasezerano yo gusangira ubutegetsi n’abandi Banyarwanda by’umwihariko FPR-Inkotanyi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Richard Sezibera ari mu bacyeje uyu mwanzuro, aho yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yishimiye iki cyemezo kuko ririya perereza riri mu byabangamiraga ubutabera ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati “Twishimiye cyane iki cyemezo kije kirangiza igerageza rimaze imyaka 20 ryabangamiye ubutabera ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
lg Kuya 27-12-2018

njye mbona Burguiere atali umucamanza uzi ubwenge uzi ibikorwa umugenza, cyaha wemeza, ibyabaye ahantu atageze agendeye ku makuru yabakoze, genocide kandi ntawamubujie kugera aho byabereye! keretse niba yarabuze,I ticket

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...