konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ishyaka ryashinzwe na Mpayimana Philippe ryahinduriwe izina

Ishyaka ryashinzwe na Mpayimana Philippe ryahinduriwe izina
16-01-2019 saa 08:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1811 | Ibitekerezo 1

Ishyaka riherutse gushingwa n’ umunyapolitiki Mpayimana Philippe ryahindutse Ishyaka ry’Iterambere na Demokarasi mu Rwanda PPDR (Le Parti du Progrès et la Démocratie au Rwanda). Mu gihe ryari ryiswe ishyaka riharanira iterambere ry’abanyarwanda, PPR (Parti du Progrès du Peuple Rwandais).

Nk’ uko bigaragara mu itangaza ubuyobozi bw’ iri shyaka bwashyize ahagaragara, umwanzuro wo guhindura iri zina wasabwe n’ abarwanashyaka b’ iri shayaka mu nama yaryo ya mbere yateranye tariki 13 Mutarama 2019.

Mpayimana yavuze ko icyatumye mu izina ry’ ishyaka hongerwamo ijambo demukarasi ari uko rifite umurongo wo guharanira demukarasi. Ijambo demukarasi ryongewemo kuko ngo iterambere ridashobora kuba iterambere rirambye ridashingiye kuri demukarasi.

Abarwanashyaka 20 bashyize umukono ku masezerano y’uburwanashyaka. Abenshi nta shyaka bari basanzwemo.Abandi bagera kuri 300 bategerejwe kuzashyiraho umukono mu nteko rusange ikomeje gutegurwa, ari nayo
izabahesha ibyangombwa byo kwemerwa n’amategeko y’uRwanda.

Mpayimana Philippe yavuze ko gushinga ishyaka rishya ari ari ngombwa mu Rwanda kugira ngo ibibazo by’abanyarwanda birusheho kwitabwaho n’abayobozi no kugira ngo PPDR ibe itorero ry’abanyarwanda bifuza kwinjira mu mirimo y’ubuyobozi no kugira ngo iterambere ry’uRwanda rishinge imizi muri demokarasi ari yo izatuma ridasubira inyuma.

Mpayimana Philippe yafashe icyemezo cyo gushing ishyaka nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida wa Repubulika n’ amatora y’ abadepite. Avuga ko icyatumye ashinga ishyaka ari ugushyaka amaboko yo kumufasha gushyira mu bikorwa imigabo n’ imigambi yabaga afite ajya kwiyamamaza.

Ishyaka PPDR ryanatoye abayobozi:

- MPAYIAMANA Philippe : Perezida w’ishyaka PPDR,
- NIYITEGEKA Augustin : Visi Perezida wa mbere
- SEBAGENZI Ally Husseine : Visi Perezida wa kabiri,
- Madame HABUMUTEGETSI Jacqueline : Umunyamabanga mukuru,
- Bwana IZABAYO Jacques : Umunyamabanga wungirije akaba n’umuvugizi na
- Bwana NDAHAYO Louis : Umubitsi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Joe Kuya 20-01-2019

Ese uyu koko yashyize umupira hasi akicara tukayoborwa ko igihugu kiyobowe neza. Uzazana ishyaka rifasha abanyarwanda kongera kubona ibyo kurya bihagije, guca ubujiji n’ubukene niwe uzaba azanye igitekerezo kizima.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...