AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ishyirwaho rya Minisiteri nshya ritumye Guverinoma ikuraho ibigo 4 birimo CNLG na FARG

Ishyirwaho rya Minisiteri nshya ritumye Guverinoma ikuraho ibigo 4 birimo CNLG na FARG
22-09-2021 saa 07:45' | By Martin | Yasomwe n'abantu 2419 | Ibitekerezo

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021, yafatiwemo ibyemezo binyuranye birimo kwemeza imishinga y’amategeko atandukanye arimo akuraho ibigo bine birimo Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) n’Ikigega cyari gishinzwe gufasha Abarokotse Jenoside batishoboye (FARG).

Muri iyi mishinga y’amategeko yemerejwe muri iriya nama yari iyobowe na Perezida Kagame Paul, harimo ;

  • Umushinga w’Itegeko rivanaho Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ;
  • Umushinga w’Itegeko rivanaho Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ;
  • Umushinga w’Itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ;
  • Umushinga w’Itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Ikigo cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Kuvanaho ibi bigo bikozwe nyuma y’ishyirwaho rya Minisiteri Nshya ari yo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu yanahawe kuyoborwa na Dr. Bizimana Jean Damascène wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG na yo iri mu bigo byakuweho.

Inshingano za biriya bigo byakuweho zikaba zahawe iriya Minisiteri Nshya itegerejweho gukomeza gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda no kuzamura indangagaciro z’Abanyarwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA