AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Israel imaze gufungura ambasade mu Rwanda nyuma y’ imyaka 8 ntayo ifungura muri Afurika

Israel imaze gufungura ambasade mu Rwanda nyuma y’ imyaka 8 ntayo ifungura muri Afurika
1-04-2019 saa 12:31' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1786 | Ibitekerezo

Igihugu cya Israel kuri uyu wa 1 Mata 2019 cyafunguye ambasade mu Rwanda abashinzwe ububanyi n’ amahanga mu bihugu byombi bavuze ko ari ikimenyetso cyo kwagura ibikorwa.

Inyungu za Israel mu Rwanda zari zihagarariwe na Ambasaderi ufite ikicaro Addis Abeba muri Ethiopia. Israel yaherukaga gufungura ambasade muri Afurika muri 2011.

Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga w’ u Rwanda Dr Amb. Richard Sezibera yavuze ko umubano w’ u Rwanda na Israel ushingiye ku buhinzi, guteza imbere ikoranabuhanga no ku mutekano.

Dr Sezibera yavuze ko u Rwanda na Israel bari mu biganiro byo gushaka uko RwandAir yatangira ingendo zerekeza mu mujyi wa Tel Aviv muri Israel.

Yuval Rotem, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga ya Israel yavuze ko igihugu cye kigarutse muri Afurika kandi ko u Rwanda ari ahantu ho kwagurira ibikorwa.

Ambasaderi Ron Adam, mu kwezi gushyize kwa Kabiri yashyikirije Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

M’ Ugushyingo 2017 nibwo Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bahuriye muri Kenya bombi bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto. Icyo gihe nibwo aba bayobozi baganiriye k’ ugufungura ambasade ya Israel mu Rwanda.

Ambasade ya Israel yafunguwe i Kigali ni umusaruro w’ ibiganiro bya Perezida Kagame na Minisitiri w’ Intebe Benjamin Netanyahu byo mu myaka ibiri ishize


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...