James Musoni wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwa remezo ndetse akaba yaranakoze indi mirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, yongeye kugirirwa icyizere na Perezida Kagame wari wamukuyeho mu minsi ishize akamusimbuza Ambasaderi Claver Gatete kuri uyu mwanya.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018, Perezida wa Repubulika yavuguruye Goverinoma anashyira abandi bayobozi batandukanye mu myanya y’ubuyobozi. Mu bashyizwe mu myanya, harimo na James Musoni wari umaze igihe nta nshingano afite muri Leta.
Perezida Kagame yagennye ko MUSONI James aba Ambassaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, muri iki gihugu u Rwanda rukaba rutari rusanzwe ruhafite ambasaderi ariko Monique Mukaruliza uhagarariye u Rwanda muri Zambia ninawe usanzwe ahagarariye inyungu z’u Rwanda muri Malawi, Mozambique na Zimbabwe.
Kuwa Gatatu tariki 6 Mata 2018, nibwo Perezida Kagame yari yakuyeho Minisitiri James Musoni wari Minisitiri w’Ibikorwa remezo, uyu akaba yari anamaze igihe avugwa cyane kubera amakuru y’uko yatwaye umugore w’abandi yari aherutse gusakara. Icyo gihe yamusimbuje Claver Gatete wayoboraga Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ahita ashyiraho n’abandi bayobozi bashya basimbuye abandi ku myanya bari bariho.
Kuva mu 2000 kugeza muri 2001, James Musoni yabaye Komiseri Wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), aza kugirwa Komiseri Mukuru kuva mu 2001 kugeza muri 2005. Yinjiye muri Guverinoma nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucuruzi, Inganda, Guteza imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative ku itariki ya 8 Kamena 2005.
Yaje kugirwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (2006 – 2009), aba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kugeza mu 2014 ubwo yimurwaga akagirwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo kugeza ubwo yakurwaga kuri uwo mwanya muri Mata 2018.