AMAKURU

UKWEZI
pax

Jeannette Kagame yibukije ababyeyi kuzirikana umwanya wo kuganira n’abana babo

Jeannette Kagame yibukije ababyeyi kuzirikana umwanya wo kuganira n’abana babo
16-06-2020 saa 16:18' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1196 | Ibitekerezo

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame yibukije ababyeyi ko bafite inshingano zo kuganira n’abana babo by’umwihariko babafasha kuyobora ibitekerezo byabo.

Ni ubutumwa bwa Jeannette Kagame yatanze kuri uyu wa 16 Kamena 2020, igihe u Rwanda rwifatanya na Afurika yose mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe ‘Umwana w’Umunyafurika’.

Muri uyu mwaka, Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika urizihizwa ku rwego rwa Afurika hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “Ubutabera bubereye umwana muri Afurika.’’

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yasabye ababyeyi kwibuka ko bafite inshingano zo kuganira n’abana babatoza kuyobora ibitekerezo byabo neza.

Yakomeje agira ati “Kuri uyu munsi w’umwana w’Umunyafurika, nk’ababyeyi twibukiranye ko gushakira abana umwanya wo kuganira, kubatoza kuyobora ibitekerezo byabo neza.

Yakomeje asaba abantu gufasha abana “Guhora bifashisha ikoranabuhanga ndetse no gusangiza abandi ubumenyi bafite.”

Uyu munsi wizihijwe hatangwa ubutumwa buhamagarira abaturarwanda bose kuzirikana no kwita ku bureganzira bw’abakiri bato mu nsanganyamatsiko igira iti ‘‘Malayika Murinzi, Umuhamagaro kuri buri Munyarwanda.’’

Kubera ingamba zo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika,wizihijwe hatambutswa ubutumwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gushishikariza buri wese kurengera umwana no kumurinda icyatuma atandukana n’umuryango we.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa buri mwaka kuva mu 1991, ubwo wemezwaga n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA).

Washyizweho mu kuzirikana urupfu rw’abana b’i Soweto muri Afurika y’Epfo bishwe bazize kwigaragambya baharanira uburenganzira bwawo ku wa 16 Kamena 1976.

Kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika haba hazirikanwa by’umwihariko ishyirwa mu bikorwa n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ibanze bw’umwana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...