konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Min. Kabarebe yihanije abanyarwanda bajya guhunahuna muri Uganda

Min. Kabarebe yihanije abanyarwanda bajya guhunahuna muri Uganda
21-06-2018 saa 13:17' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 22371 | Ibitekerezo 24

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rutuye hagati y’ibihugu byamunzwe n’ ishyari kubera uburyo bibona ari igihugu kirangwamo ituze n’umutekano kandi abanyagihugu bakaba bakataje mu iterambere anavuga ko iyi ari nayo mpamvu usanga abanyarwanda bajya ’guhunahuna’ muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo abandi bagafungwa bitewe n’ishyari Uganda igirira u Rwanda.

Minisitiri Kabarebe yagarutse kuri ibi ku wa Gatatu tariki 20 Kamena 2018, ubwo yagezaga impanuro ku ntore z’Imbaturabukungu ziri gutorezwa mu karere ka Nyagatare kuva ku wa 17 Kamena kuzageza kuri 23 Kamena 2018, aho yababwiye ko ibihugu bituranye n’u Rwanda birimo u Burundi, DR Congo na Uganda ahanini nta kizima byifuriza u Rwanda ahubwo bihora bifite ishyari ry’aho igihugu kimaze kugera n’uburyo abanyagihugu batekanye kandi bari gutera imbere

Gen. Kabarebe yatanze urugero ku banyarwanda birirwa bakubitirwa, bagafungwa abandi bakicirwa muri Uganda avuga ko impamvu ibyo byose biba ari uko iki gihugu gifitiye ishyari u Rwannda, asaba abikorera kubaka igihugu cyabo aho kujya birukira muri Uganda kandi ntan’ibyiza baronkayo biruta ibiri iwabo mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Reba u Bugande uko bumeze buri munsi mwirirwa mujyayo babafata bafunga, bakubita bacunaguza, buri munsi barakubise barakubiiise ariko ntimwumva. Barahondagura buri munsi bagakubita bagacunaguza abanyarwanda impunzi mudushakaho iki? Bamwe ubu ambasade yacu nta kintu igikora, ambasade yacu muri Uganda icyo ikora ni ukwirirwa ishaka abanyarwanda bafashwe, bafunzwe, bakubiswe…”

Yakomeje agira ati “Muhunahuna Uganda, muhunahunayo mushaka iki? Mwakubatse igihugu cyanyu. murinda kujya gukubitirwa hariya mushakayo iki? Uganda ko twayivuyemo, ko twayibayemo twayihunzemo tugatanga amaraso yacu tukabohora igihugu cyanyu nabo bakaza hano!”

Gen. Kabarebe yakomeje avuga kandi ko abanyarwanda bakomeje kwicirwa muri Uganda, abasore bamaze gukorerwa iyicarubozo ndetse ngo ikibaye cyose muri Uganda gisigaye cyitirirwa umunyarwanda cyangwa u Rwanda.

Yagize ati “Agakomye kose muri Uganda ni u Rwanda. Umuntu wapfuye wishwe n’Umugande ku mpamvu zabo cyangwa Leta yabo ngo ni umunyarwanda, ikibaye cyose, ngira ngo biraza kugeraho Umugande narwara giripe bati ni Umunyarwanda, narwara malariya bati ni Umunyarwanda, buri kintu cyose ariko ibyo biba bifite icyo bihatse ni uko batishimiye uko dutekanye, tumeze neza tukaba dutera imbere n’ubuyobozi bwacu bugeze ku rundi rwego ni ishyari. Ni ishyari nta kindi. So ubwo se tuba tugiyeyo kumara iki? Twakubatse igihugu cyacu n’abandi bakaza hano n’abagande bazaze ntabwo tuzabangira”

Gen. Kabarebe yabwiye kandi izi ntore ko umutekano n’umudendezo bitazatunga igihugu ahubwo kizatungwa n’amaboko y’abagituye ndetse n’ibikorwa by’abenegihugu by’umwihariko aba bikorera banafatwa nk’inkingi ya mwamba mu bukungu bw’igihugu.

Yanavuze kandi ko ibihugu tubona byateye imbere nta rindi banga bakoresha ridasanzwe ahubwo byose biva mu buyobozi bwiza no gutekereza neza kw’abenegihugu, asaba abikorera gutangira gutekereza neza kuko bafite ubuyobozi bwiza ndetse bakaba abanyakuri muri bo bubaka icyizere hagati yabo n’ababagana. Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe yasabye izi ntore kwiyubakira igihugu aho kujya bajya guhunahuna muri Uganda cyangwa ibindi bihugu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 24
xxxx Kuya 3-07-2018

ARIKO KUKI ABANTU BIGIZA NKANA,UBUKOKO NTABWO MUZIKO URETSE MUGUHUGUCYACU URWANDA TWE DUSHYIZE IMBERE UMUTEKANO WABANYARWANDA NABARURUGANA, KO MUR’IBYO BIHUGU BINDI BIDUKIKIJE KO UMUTEKANO WAHO UCUMBAGIRA,NONEHO BYAHURIRA NOKUBA UMUNTU ARI UMUNYARWANDA BYO TURABIZI KO IYO BAMENYEKO URI UMUNYARWANDA BUMVAKO ARI UMUNTU UBA UJE KUBATEGEKA NO KUBAYOBORA KUKO BAZIKO TURI ABANYABWENGE ,ibyo minister avuga ko batugirishyari ntabwo abeshye cyane uretseko UGANDA BASANGANYWE UMUTEKANO MUKE!!!!!!! NAHO UBUNDI ABAGANDE NABANYARWANDA NABAVANDIMWE.

Kweli Kuya 3-07-2018

Birababaje kubona umuyobozi Atukana kweli! Icyo abanyarwanda twifuza ni uko abayobozi bacu badushakira umubano n’ibindi bihugu, tukajya tujyayo guhahirayo kuko mu Rwanda nabo barabizi ko ntakintu gihari, na duke duhari baratwikubiye bonyine. UZAREBE UKUNTU ABANYARWANDA BENSHI BAGARAGAZA IBIMENYETSO BYIMIRIRE MIBI (INZARA). None ngo nitugume imbere mu gihugu, dukomeze kuhasonzera, dupfe koko. ESE ABA BAYOBOZI BACU BABONA URWANDA RUZABAHO RUTE RUTABANA na UGANDA, BURUNDI, DRC, ......????????? Harya ngo #TWAHISEMO KWIGIRA#???? Ndakurahiye burya umuntu agirwa n’undi. kandi iyo utagira inshuti ibyo ukora byose biba ari ZERU.

Respect Kuya 29-06-2018

Imbwa ihunahuna kubera gusonza,Kabarebe abo bajya guhunahuna wabahaye icyo bajya gushaka uganda ukareba ko basubirayo plz ,abayobozi bacu bahorana imvugo yo kwishongora nk’inkirabuheri,v/mayor kgli ngo abasabiriza ni umwanda,Evode akungamo,kabarebe ati nti mundushe,ibi bintu byitwa deshumanisation et diabolisation iyo watangiye kwita abantu amazina adakwiye muzitege ikizakurikiraho kuri abo banyarda bitwa umwanda abandi abahunahuna nk’imbwa

Giti Kuya 29-06-2018

Njye ndumva twafunga imipaka tugakomanyiriza Uganda!

kamuntu Kuya 26-06-2018

hmm,harigihe umuntu ajyaho akivugisha ngo sinzajya muri politiki ariko iranga ikagusanga,nukuri murebe afande wacu dukunda uzukuri kose aha!! karinamaryo kagahigi yigeze kutubwira turi mungando ko abanyarwanda tubarirwa muri million 47,8 icyogihe byari 2008 kwisi hose ,ngaho mbwira koko tudahunahunye wamugani twakwirwa muriyi poroti yacu???ahubwo afande nadufashe atubanire neza tubeho tuzagaruke tugire iporoti yacu neza naho ibyishyari badufitiye mama sinzi koharicyo baturyaho pe!!!!

Roli Kuya 25-06-2018

Mbega ndababaye rwose

Munezero Kuya 24-06-2018

Ariko ibyo Afande avuga nibyo ,
mwirengagije inkumi ziva i Kigali zigiye gushaka cash Kampala ,
abenshi ntimuzi uburyo baba bagiye gushakamo izo cash ,si ugutanga umubiri wabo hari ikindi

Munezero Kuya 24-06-2018

Ariko ibyo Afande avuga nibyo ,
mwirengagije inkumi ziva i Kigali zigiye gushaka cash Kampala ,
abenshi ntimuzi uburyo baba bagiye gushakamo izo cash ,si ugutanga umubiri wabo hari ikindi

Isaac Tabaro Kuya 23-06-2018

Ibyo afandi avuga arabizi neza kuko nawe yahunahunnye imyaka myinsi muri ariya mayezi ya Uganda. Kandi ubundi aho imbwa yaboneye ihaho ibuza izindi kujyayo.

xxxx Kuya 23-06-2018

Kuva kera inyamaswa yitwa imbwa yahoze ari inshuti n’umuntu ndetse bakibanira murugo!
Iyo mbwa ariko uwo muntu yayihaga inshingano nkebyiri nyamukuru:
1.Kumurindira urugo.
2.Kumufasha guhiga inyamaswa ngenzi zayo.
Iyo umuhigo wagendaga neza imbwa yafashe yashyiraga Sebuja akabaga akarya ariko akayisigira amagufwa!
Ubwo imbwa yahoranaga inzara, arinayo mpamvu nanubu ubona ihorana munda hato cyane! Kubera kudahaga yahengeraga Sebuja amaze kumamaho umwugariro igicuku kinishye, Sebuja agatotsi kamutwara ya mbwa ikicira munsi y’imyugariro ikajya kurenzaho amayezi y’inka z’abaturanyi ngo irebeko yakwijuta, rimwe narimwe igakubitirwayo! Sebuja yakwikanga igikomye hanze akabyuka yayibura yagiye "gushaka amaramuko" (guhunahuna) ahandi, aho yagarukiraga Sebuja yayihataga inkoni ndetse agahita ayizirika ku ishumi ngo itongera kujya guhunahuna.
Aho yaviraga ku ishumi yirengagizaga ingorane ihura nazo zose ikongera igasubirayo kubera inzara!
# Iyi mbwa uwari kuyigaburira bihagije yagombaga gusubira guhunahuna?

-xxxx- Kuya 22-06-2018

Umba mbabwire uwo mugabo GAKUBA ni umuntu utunzwe namanyanga, kwiyemera, gutanga bitugamukwaha(ruswa), kwambura abantu, .....

AJOLE Kuya 22-06-2018

Ariko c yemwe uyu mugabo ni muntu ki? Ko numva ibye utamenya ibyo aribyo inzego zibishizwe zikurikirane yabuze aho ashora iyo mali mu rwanda kubusyo ayijyana uganda muri mbarara kuri kaguta road?

Rwibutso Kuya 22-06-2018

Icyakoze koko turahunahuna kandi uri mu bambere batuma tubikora.Amato ufite muri ocean atlantique ni igitangaza.Erega ibyo mukora n’ubutunzi mufite byose birazwi ,nkurikije ibyo mukora no kuba tugihumeka n’imana ariko ntakitagira iherezo

KARANI Kuya 22-06-2018

Ariko se uwo gakuba wacuruzaga juice mubuforode, amafaranga yayavanye he ibyo bintu sibye nibyabamwe mubayobozi mugihugu (gen.) hamwe naba newlife bavana mubana bipfubyi barihirwa nabazungu

EMMA Kuya 22-06-2018

Gakuba ufite ibintu byamastation sibye akorera gen. ibingira niko agenda abwira abantu bose

MURARA Kuya 22-06-2018

Eeee umva uwo mugabo ngo ni gakuba rwiyemezamirimo ni umuhemu, yambura abamukorera bose, abo abamuha cg abamu supplying ibikoresho muzabaze kayonza, rwamagana, nyagatare/karangazi/kagitumba/rwimiyaga aho afite ibikorwa ni umujura mubi, umubeshyi, umwirasi, umwiyemezi, agira ikinyabupfura gike ngo afite general bakorana. Aba yatutse bose, yabasuzuguye, yabaciye amazi... arwana/akubita abantu

Asante Kuya 22-06-2018

Iyo Muvuga Uganda Nabi Birambabaza Twe Duturiye Umupaka Nitwe Tuzi Ibyiza Byayo Niyo Duhahira Niyo Tuvoma Duhinga Uzabaze Ukuntu Icyayi Cyayo Uko Giha Abanyarwanda Imirimo Uzarye Muri Kyenjojo Kabarore Niho Uzamenya Akamaro Ka Uganda

joy Kuya 21-06-2018

ukwezi muzakurikirane uwo mugabo gakuba anabazwe aho yakuye frws mbese abazwe accountability

fredrick Kuya 21-06-2018

gakuba ubu niwe usigaye uhabwa amasoko ya reserve force yose ngo nimali ze harimo generali bafatanyije ubucuruzi

karani Kuya 21-06-2018

hhhhhhhhhhhhhhhhhhh gakuba ngo agenda yirata ko afite abagenerari bamushyigikiye kandi burya nigipinga kibi kigira inyabupfura gike, wirata, agasuzuguro...............................

GAKUBA Kuya 21-06-2018

NONE SE UWITWA GAKUBA FRANCIS URIMO KUBAKA MBARARA KURI KAGUTA ROAD STATISIYO, AMALODGE SIMWE MUMWEMERERA KUJYA ???????????????????????????????

Alisa Kuya 21-06-2018

Guhunahuna!!!!

Mikononi Kuya 21-06-2018

Ngo guhunahuna? Abanyarwanda burya twabaye imbwa ntitwabimenya ko arizo nzi zihunahuna? Ese buriya n’igihe ba Kabarebe babaga Ugand nabwo bari barajyiyeyo guhunahuna? Mbega agahinda n’isoni amagambo nkaya ateye, kubana neza n’abaturanyi biranze pe, ko kera byari bimeze neza ubu habaye iki? Ni iminsi y’ubuhanuzi igeze?

Munanira Kuya 21-06-2018

Nyakubahwa rwose igitekerezo cye ni cyiza ariko niba izo ntore ar’imbwa ntabwo zakubaka igihugu zihunahuna. none nyakubahwankwibarize imbwa ihunahuna mu mihana aho iba yahabonye amagufwa? gusa mwihangane mwige no gukoresha imvugo nziza. Nibuka kera Minister Evode ukuntu yajyaga atukana none ndabona abanyarwanda rwose twanze tukitwa uko abayobozi bashaka gusa ntibyari bikwiye gukoresha imvugo nkiyo.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...