AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yatawe muri yombi

Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yatawe muri yombi
16-05-2020 saa 12:08' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 11355 | Ibitekerezo 8

Félicien Kabuga, umwe mu bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi afatiwe I Paris mu Bufaransa nyuma y’igihe kinini yari amaze ashakishwa.

Kabuga yafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, I Paris mu Bufaransa afashwe n’ubuyobozi bw’iki gihugu.

Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT ni rwo rwatangaje aya makuru.

Ruvuga ko Kabuga yafashwe n’inzego z’u Bufaransa, nk’umusaruro w’ubufatanye bwari buhari bugamije gushakisha Kabuga wari umaze imyaka 26 yihishahisha.

Kabuga wavutse mu 1935 avukira mu yahoze ari Segiteri ya Muniga, Komine ya Mukarange, Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi.

Yahoze ari umucuruzi ukomeye mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe cyakorewemo ibyaha bivugwa mu Nyandiko y’ibirego, Félicien Kabuga yari Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu (Fonds de Défense Nationale) kuva ahagana ku itariki ya 25 Mata 1994 kugera muri Nyakanga 1994.

Yari na Perezida wa Komite yatangije Radiyo RTLM (Comité d’Initiative de la Radio Télévision Libre des Milles Collines).

Félicien Kabuga yarezwe muri TPIR icyaha cya jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside.

Ubwumvikane bugamije gukora jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda hagati y’itariki ya 6 Mata n’iya 17 Nyakanga 1994.

Mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko Kabuga, afatanyije n’abandi bantu, yakoresheje RTLM mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’abantu babonaga ko ari Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe gukora ibyaha byavuzwe haruguru.

Bivugwa kandi ko Kabuga yategetse, yafashije akanoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi abantu babonaga ko ari Abatutsi muri Segiteri ya Kimironko mu Mujyi wa Kigali no mu Maperefegitura ya Kigali, Kibuye na Gisenyi.

Bivugwa kandi ko, afatanyije n’abandi bantu, Kabuga yashyizeho Ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira mu rwego rw’imari n’ibikoresho ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.

Bivugwa kandi ko Kabuga, afatanyije n’abandi bantu, yiyemeje gutegura, gushyiraho no gutera inkunga y’imari umutwe w’abantu bitwaraga gisirikare bitwaga Interahamwe za Kabuga muri Segiteri ya Kimironko, i Kigali, wari ufite intego yo gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi muri Segiteri ya Kimironko kugira ngo bagere ku ntego yo gukora jenoside yibasiye abantu babonaga ko ari Abatutsi.

Bivugwa kandi ko Kabuga yatumye abantu bakora ibyaha, abahamagarira gukora jenoside cyangwa avuga amagambo arangwa n’itoteza mu manama anyuranye n’ahantu hatandukanye mu Rwanda hagati ya Gashyantare cyangwa Werurwe 1994 na Gicurasi 1994.

Mu Nyandiko y’ibirego havugwa kandi ko Radiyo RTLM, yashinzwe na Kabuga, yahamagariraga abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside mu biganiro byavugaga ku buryo bweruye ko abantu ari Abatutsi, ikaranga aho baherereye, igasobanura ko ari abanzi, ikanahamagarira abantu kubatsemba.

Mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko muri icyo gihe, mu Rwanda hose hari ibitero rusange kandi/cyangwa biri kuri gahunda byibasiraga abaturage b’abasivire bazira ko ari Abatutsi. Muri ibyo bitero, Abanyarwanda bamwe bishe bamwe mu bantu babonaga ko ari Abatutsi cyangwa bateza abandi ububabare buzahaza umubiri.

Ku itariki ya 1 Kanama 2012, idosiye ya Félicien Kabuga yashyikirijwe Porokireri wa IRMCT.

Ku itariki ya 29 Mata 2013, Umucamanza umwe rukumbi, Vagn Joensen, yasohoye urwandiko rwo gufata n’itegeko ryo kwimura bisaba ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byose gushakisha Kabuga, kumufata no kumushyikiriza Ishami rya IRMCT riri Arusha, aho azafungirwa muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye.

Nk’uko biteganywa mu Cyemezo cya 1966 (2010) cy’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye, ibihugu byose bifite inshingano yo gufatanya na IRMCT mu gushakisha abaregwa bagishakishwa, kubafata, kubafunga, kubimura no kubashyikiriza inkiko zigomba kubaburanisha.

Iyi ni ifoto yashyizwe hanze na IRMCT nyuma y’uko Kabuga atawe muri yombi afatiwe mu Bufaransa Kabuga Felicien yamaze gutabwa muri yombi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Dufitumukiza emmanuel Kuya 17-05-2020

Abanyabyaha nkabo bajye bafatwa baryozwe ibyaha bakoze

Ayiki J.F Kuya 17-05-2020

Murabonako umunsiw’umuntu utarengwa reba igihe Kabuga yahereye yihishahisha hirya nohino kwisi akabafashwe! reba nkiyifoto yicaye kuntebe ntiwamutandukanya n’umuzungu.

kwizera eric Kuya 17-05-2020

Turashimi ukwezi kumakuru meza mutugeza kayumba azaburanishwe ahanwe byintanga rugero kukoyakoze ibikorwa byakinyamaswa

NIZEYIMANA Alphonse Kuya 16-05-2020

Azaburanishirizwe mu Rwanda

Jules NGABO Kuya 16-05-2020

Ndumukozi wa ADEPR nifuzaga guhuzwa bn’umunyamakuru nkamugezaho akarengane twagiriwe. Turabantu 8 tel: 0782100005

Jules NGABO Kuya 16-05-2020

Ndumukozi wa ADEPR nifuzaga guhuzwa bn’umunyamakuru nkamugezaho akarengane twagiriwe. Turabantu 8 tel: 0782100005

Jules NGABO Kuya 16-05-2020

Ndumukozi wa ADEPR , Ndifuza guhuzwa n’umunyamakuru nkamugezaho akarengane twagiye nako . Turabantu 8

Hillary sengabo Kuya 16-05-2020

Murakoze ukwezi mudufashe mudushakire ifoto ya kabuga ubu.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...