AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Kabuga atarashyingira kwa Habyalimana yari umuntu mwiza’-Rucagu Boniface [VIDEO]

‘Kabuga atarashyingira kwa Habyalimana yari umuntu mwiza’-Rucagu Boniface [VIDEO]
25-05-2020 saa 14:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5316 | Ibitekerezo

Rucagu Boniface, wabaye depite, Guverineri w’ Intara y’Amajyaruguru, Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu ubu akaba ari umwe mu bagize urwego rw’igihugu ngishwanama rw’inararibonye avuga ko Felesiyane Kabuga yahoze ari umuntu mwiza ngo yahindutse nyuma yo gushyingira umuhungu wa Perezida Habyarimana Juvenal umukobwa we.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV nyuma y’iminsi mike Kabuga Felicien afatiwe I Paris mu Bufaransa, nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa n’ubutabera kubera uruhare akekwaho kuba yaragize muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Rucagu yagize ati “Kabuga mbere, umuhungu wa Habyalimana atarajya gusaba umukobwa we yari umuntu mwiza. Muri iki gihugu mu bantu beza b’intama z’Imana bavugaga Kabuga. Yari umucuruzi ufite amafaranga, ucisha make. Ibintu byahindutse aho ashyingiriye kwa Habyalimana niho yatangiriye kujya mu mabanga y’akazu”.

Kabuga yafashwe tariki 16 Gicurasi 2020. Kabuga amaze gufatwa hari abatangiye kwibaza impamvu Kabuga akurikiranyweho gushinga RTLM (Radio Television Libre des Milles collines) nyamara Rucagu ntawigize amukurikirana kandi yemera ko yaguze umugabane w’ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda.

Rucagu avuga ko abashinze RTLM bababwiraga ko ari Radio na Television bigamije ubucuruzi ngo nyamara birashoboka ko hari undi mugambi wo kubiba urwango n’ivangura ry’amoko bari bafite batababwiye muri iyo nama ari nabyo byagaragaye nyuma mu butumwa RTLM yatambutsaga.

Ngo mbere bari bababwiye RTLM izabona amafaranga kuko hari hamaze gushingwa amashyaka menshi kandi ngo ayo mashyaka azakenera aho atambukiriza imirongo migari y’ibitekerezo byayo.

Rucagu avuga ko yaguze umugabane umwe w’ibihumbi 5 by’amanyarwanda mu migabane yari yashyizwe ku isoko. Ngo ntayindi nama ya RTLM yongeye kujyamo ndetse ngo nta n’ijambo yigeze avugira kuri RTLM. 

Rucagu akomeza avuga ko Kabuga Felicien mbere y’uko ashyingira kwa Habyalimana yari umuntu mwiza, ngo nyuma yo gushyingira kwa Perezida nibwo yabaye Perezida wa RTLM aba umuterankunga mukuru wayo w’iki kinyamakuru.

Rucagu avuga ko yigeze guhura n’umugore wa Kabuga amusaba kuvuganira Kabuga ngo bamukureho icyo uwo mugore yise urubwa.

Ngo Rucagu yabajije umuryango wa Kabuga niba hari ijambo Kabuga yavugiye kuri RTLM yamagana ubutumwa bw’ivangura bwatangirwaga kuri radiyo na televiziyo yari ayoboye bararibura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA