AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kamonyi : Aratabaza kuko agiye kwamburwa imitungo ye yose azira indezo z’abana batari abe

Kamonyi : Aratabaza kuko agiye kwamburwa imitungo ye yose azira indezo z’abana batari abe
13-07-2019 saa 14:41' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6519 | Ibitekerezo

Karangwa Martin wahoze ari Umuhesha w’Inkiko w’umwuga, aratabaza inzego zitandukanye zirimo na Minisiteri y’Ubutabera, azisaba ko akarengane arimo gukorerwa kahagarara, kuko yishyuzwa indezo z’abana batari abe kandi umutungo yishyuzwa hakaba hari n’undi uwishyuzwa aniyemerera ko yawuhawe ndetse uwo wawuhawe n’urukiko rukaba rwaramutegetse kuwusubiza.

Intandaro y’ibi byose, ni urubanza rwo mu myaka irenga 10 aho umugore yaregaga umugabo we kudatanga indezo z’abana babyaranye, umugabo agatsindwa urukiko rukamutegeka kwishyura hanyuma hagatezwa cyamunara imodoka ye, nyuma cyamunara yateshwa agaciro umugabo agasubizwa imodoka ye, n’umugore akagumana amafaranga yahawe, ahubwo uwari waguze imodoka agatangira kuyishyuza umuhesha w’inkiko warangije urwo rubanza.

IMITERERE Y’IKIBAZO

(1) Kuwa 16/03/2009 Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru rwaciye urubanza RC 0563/08/TB/KCY rwemeza ko KARAMA RWAMUGEMA agomba gutanga indezo y’abana be IRIZA Deborah, MUKEZANGOMA Daniel na NGORO Diana yabyaranye na MUKARUSANGA Beatrice ; KARAMA RWAMUGEMA ntiyishimiye imikirize yarwo ararujuririra.

(2) Kuwa 15/09/2009, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaciye urubanza RC 0042/09/TGI/GSBO rutegeka KARAMA RWAMUGEMA kujya atanga indezo za 150.000 Frw buri kwezi akayishyura kuri Konti No 4012003500 ya MUKARUSANGA Beatrice iri muri B.P.R.

(3) KARAMA RWAMUGEMA yajuririye urubanza rwaciwe mu rwego rwa kabiri mu Rukiko Rukuru, ubujurire bwandikwa kuri RCAA 0093/HC/09/KIG urubanza rucibwa urukiko rutabanje gusuzuma ibyateganywaga n’itegeko ngenga no 51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 ryagenaga imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko mu ngingo ya 106, rwemeza kandi rutegeka ko imikirize y’urubanza RCA 0042/09/TGI/Gsbo ihindutse kuri bimwe.

(4) Urubanza rumaze kuba itegeko, MUKARUSANGA Beatrice yatangiye kururangirisha ku gahato kuko KARAMA RWAMUGEMA yari yanze kururangiza kuneza.

(5) Nyuma yo kwiyambaza inzego z’umurenge wa Remera ngo zimurangirize urubanza bikanga, MUKARUSANGA Beatrice yiyambaje Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga KARANGWA Martin.

(6) Kuwa 21/05/2011, nyuma y’imihango yose iteganywa n’amategeko y’ifatira, imodoka ya KARAMA RWAMUGEMA Toyota Hilux ifite plaque RAA 688 D yarafatiriwe kugirango urubanza rurangizwe.

(7) Nyuma y’imihango ya cyamunara, imodoka TOYOTA HILUX RAA 688D ya KARAMA RWAMUGEMA yatejwe cyamunara kuwa 04/06/2011 igurwa n’uwitwa RUGEMANDINZI Aristide ku mafaranga 7.920.000 Frw, ayo mafaranga ashyirwa kuri konti ya MUKARUSANGA Beatrice yari yategetswe n’urukiko.

(8) Nyuma y’imanza nyinshi KARAMA yarezemo asaba gutesha agaciro iriya cyamunara, Urukiko Rukuru rwaciye urubanza RCA 0482/13/HC/KIG-RCA 483/13/HC/KIG kuwa 21/04/2014 ; rutegeka ko RUGEMANDINZI Aristide asubiza KARAMA RWAMUGEMA imodoka RAA 688 D yari yaguze mu cyamunara, naho amafaranga 7.920.000 yacyiriwe na MUKARUSANGA Beatrice agasubizwa n’Umuhesha w’Inkiko KARANGWA Martin, ndetse runategeka KARANGWA Martin guha KARAMA indishyi za 5.550.000 Frw. Bivuze ngo imodoka igasubizwa mu muryango wa KARAMA, amafaranga yari yaguzwe nayo agatangwa n’Umuhesha w’Inkiko Karangwa Martin, bityo akarera abana ba KARAMA RWAMUGEMA kandi yarasubijwe n’imodoka ye.

(9) Nyuma yo kuzenguruka mu nzego nyinshi asaba kurenganurwa akagera no kwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Umukuru w’igihugu yashinze icyo kibazo Urwego rw’Umuvunyi ; narwo rugira KARANGWA Martin inama yo kwiyambaza inkiko akarega MUKARUSANGA Beatrice akaba ari we usubiza amafaranga ya cyamunara RUGEMANDINZI Aristide ahereye kubirarane KARAMA RWAMUGEMA yari amaze kugeramo ; kuko nawe yari yaramaze gusubiza imodoka KARAMA.

(10) KARANGWA Martin yatanze ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Urubanza RC 00946/16/TGI/Nyge rucibwa kuwa 17/11/2017 mu gaka ka 35 ; rwemeza kandi rutegeka MUKARUSANGA Beatrice gusubiza RUGEMANDINZI Aristide amafaranga 7.920.000 Frw kuko icyamunara yavuyeho kandi n’imodoka igasubizwa KARAMA RWAMUGEMA nyirayo, na cyane ko MUKARUSANGA Beatrice atigeze ahakana ko yahawe ariya mafaranga y’indezo.

(11) Urwo rubanza rumaze kuba itegeko, KARANGWA Martin yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru rwa Kigali cyo gusubirishamo urubanza RCA 0482/13/HC/KIG-RCA 483/13/HC/KIG ingingo nshya, asaba ko rwahinduka kubijyanye n’ugomba gusubiza amafaranga yavuye muri cyamunara yateshejwe agaciro ndetse n’indishyi z’umurengera yaciwe ; urubanza ruhabwa No RCA 0047/2018/HC/KIG ; maze mu guca urubanza kuwa 28/09/2018 Urukiko rwanzura ko ikirego cyo gusubirishamo urubanza RCA 0482/13/HC/KIG-RCA 483/13/HC/KIG ingingo nshya cyatanzwe na KARANGWA Martin nta shingiro gifite, runemeza ko urubanza RCA 0482/13/HC/KIG-RCA 483/13/HC/KIG ruhamye uko rwaciwe ; bivuze ko KARANGWA Martin agomba gusubiza RUGEMANDINZI Aristide ariya mafaranga yavuye muc yamunara hashingiwe kuri ruriya rubanza ; na MUKARUSANGA Beatrice agasubiza RUGEMANDINZI Aristide hashingiwe ku Rubanza RC 00946/16/TGI/NYGE narwo rwabaye itegeko.

Hagati aho, igihe KARANGWA Martin yatangiye gahunda yo kurangirisha urubanza RC 00946/2016/TGI/Nyge kugirango RUGEMANDINZI Aristide wambuwe imodoka yari yaguze muri cyamunara asubizwe amafarangaye na MUKARUSANGA Beatrice arekure imitungo ya KARANGWA Martin yari yarafatiriye ; RUGEMANDINZI Aristide na we yatangiye kurangirisha urubanza RCA 0482/13/HC/KIG-RCA 483/13/HC/KIG kuri KARANGWA Martin ashaka kugurisha imitungo ye.

KARAMA RWAMUGEMA yiyumvikaniye n’umugore we MUKARUSANGA Beatrice, ibyo kurangiza ruriya rubanza rwa mbere RCAA 0093/HC/09/KIG rwabaye nyirabayazana ya cyamunara yavuyeho ; cyane cyane ko ari imodoka yari yagurishijwe yasubiye mu mitungo yabo, ari n’amafaranga yavuye mu cyamunara nayo yarereshejwe abana babo, KARAMA RWAMUGEMA nawe ajya kurangirisha urubanza RCA 0482/13/HC/KIG-RCA 483/13/HC/KIG kuri KARANGWA Martin ku bijyanye n’indishyi.

KARANGWA Martin abonye ko bagiye kumurangirizaho ziriya manza zombi zitegeka abantu babiri kwishyura umuntu umwe kandi zikaba zinamurenganya, na cyane ko MUKARUSANGA Beatrice ubwe yiyemerera ko ariya mafranga yayareresheje abana ba KARAMA RWAMUGEMA ; yahise atanga ikirego mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Kigali, arusaba gukemura ikibazo cya ziriya manza zivuguruzanya, Urubanza ruhabwa No PST RC 00004/2019/CA.

Hagati aho, RUGEMANDINZI Aristide, akoresheje Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga RUKIRIZA K. Eugene yakomeje kurangirisha ruriya rubanza RCA 0482/13/HC/KIG-RCA 483/13/HC/KIG kuri KARANGWA Martin ashaka kugurisha imitungo ye ; naho KARAMA RWAMUGEMA nawe akoresha uwitwa NIYIBIZI Jean Damascene nawe arurangirisha kuri KARANGWA Martin.

Abacamanza bo mu Rukiko Rw’Ubujurire bamaze guterana biga ku bubasha bw’urwo Rukiko mu gucyemura kiriya kibazo cy’imanza 2 zivuguruzanya kandi zabaye itegeko, bafashe umwanzuro wo kucyohereza mu Rukiko Rw’Ikirenga ubu urubanza rufite No RC 00002/2019/SC rukaba rutegereje gufatwaho icyemezo.

Karangwa Martin yatanze ikirego asaba ko irangizwarya ruriya rubanza ryaba rihagaze kugeza igihe Urukiko Rw’Ikirenga ruzatangira umurongo kuri kiriya kibazo cy’imanza zombi zabaye itegeko kandi zivuguruzanya ku birebana n’ugomba gusubiza RUGEMANDINZI Aristide amafaranga yatanze mu cyamunara agura imodoka ya KARAMA RWAMUGEMA ; agaragaza ko zirangijwe mbere byateza KARANGWA Martin igihombo gikabije, kuko bashaka kumugurishiriza imitungo ye harimo n’ inzu atuyemo.

CYAMUNARA IRIMO GUKORWA NAYO IRIMO BYINSHI BIDASOBANUTSE

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga Rukiriza K. Eugene amaze igihe ari mu nzira zo guteza cyamunara imitungo ya Karangwa Martin ariko uburyo yagiye abikoramo birimo urujijo kuko umutungo Karangwa Martin yamumenyesheje siwo we yatambamiye, kandi noneho uwo yatambamiye siwo agiye kugurisha, ahubwo yahise afata indi mitungo yose iri ku ruhande ya Karangwa Martin ahita ayishyira mu cyamunara.

Ikindi kidasobanutse, ni uburyo abagenagaciro bagaragaje ko umutungo umwe uhagije ngo umwenda usabwa wishyurwe, ariko umuhesha w’inkiko we akaba agiye guteza cyamunara indi mitungo yose ya Karangwa Martin.

Tariki 21 Ukuboza 2018 nibwo Rukiriza K. Eugene yandikiye Karangwa Martin amusaba kugaragaza umutungo waherwaho mu kurangiza urubanza. Bukeye bwaho Karangwa Martin yamusubije amwibutsa ko hari urundi rubanza rwategetse ugomba kwishyuzwa ayo mafaranga, ariko yanga no kumusuzugura amwereka umutungo (ubutaka) ufite UPI : 2/08/12/04/5286. Ingingo ya 218 mu itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi n’iz’ubutegetsi, iteganya ko ugurisha mu cyamunara asaba uterezwa cyamunara kugaragaza imitungo yaherwaho, ibi na Rukiriza yari yabikoze ariko umuhesha w’inkiko we yifatiye indi mitungo yose yanditse kuri Karangwa Martin irimo inzu atuyemo n’ibibanza.

Nka tariki 3 Mata 2019, Rukiriza Eugene yatambamiye umutungo (ubutaka) ufite UPI : 2/08/12/04/7022 yirengagiza uwavuzwe haruguru Karangwa Martin yari yamuhaye. Nyuma nanone uyu yatambamiye arawureka none yatangaje ko agiye guteza cyamunara indi mitungo (ubutaka) irimo ufite UPI : 2/08/12/04/5286, ufite UPI : 2/08/12/04/1158 n’undi ufite ufite UPI : 2/08/12/04/2570.

N’ubwo amafaranga yishyuzwa ari 7.920.000 Frw, Rukiriza Eugene yakoresheje igenagaciro abona ko umutungo ufite UPI : 2/08/12/04/1158 ufite agaciro ka 25.680.000 Frw, bivuga ko ubwawo wavamo ubwishyu hagasaguka hafi inshuro eshatu z’ayishyuzwa, ariko yageretseho na UPI : 2/08/12/04/2570 ufite agaciro ka 30.844.000 Frw ndetse agerekaho na UPI : 2/08/12/04/5286 ufite agaciro ka 1.229.400 Frw, kandi yatangaje ko iyi mitungo yose izaterezwa cyamunara umunsi umwe, tariki 17 Nyakanga 2019.

Karangwa Martin amaze kubona ko arengana, yahise atanga ikirego cyo guhagarikisha iyo cyamunara, mu rukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge, urubanza ruhabwa No RC00247/2019/TB/GAC, iby’uru rubanza nabyo bikaba byaramenyeshejwe Rukiriza Eugene.

Karangwa Martin kandi yandikiye Rukiriza Eugene amugaragariza iby’akarengane arimo kugirirwa, akaba agomba no kumenyesha umukuru w’urugaga rw’abahesha b’Inkiko b’umwuga ndetse na Minisitiri w’Ubutabera.

Twagerageje kuvugana na Rukiriza Eugene ugiye guteza cyamunara uwo mutungo ariko tumubajije ku bijyanye n’uko Karangwa Martin amushinja gushaka guteza cyamunara umutungo we yirengagije ko hari urundi rubanza rugena uzishyura ndetse n’iby’uko yaba yarirengagije amategeko agenga icyamunara, ariko amaze kumva icyo tumubaza yakuyeho telephone, kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru telephone ye yari itarongera gusubira ku murongo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA