AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kamonyi : Gitifu ukekwaho kunyereza umutungo na ruswa yatawe muri yombi

Kamonyi : Gitifu ukekwaho kunyereza umutungo na ruswa yatawe muri yombi
14-11-2020 saa 15:32' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2548 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho kunyereza umutungo no kwaka ruswa.

Mu butumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter ni uko uyu muyobozi yatawe muri yombi tariki ya 13 Ugushyingo aho afunganywe n’umu-Dasso umwe ndetse n’undi ushinzwe Inkeragutabara muri uwo murenge.

Iti “Bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no kwaka ruswa. Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe iperereza rirakomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Amakuru yizewe agera ku UKWEZI avuga ko ibyo aba bayobozi bakurikiranyweho bifitanye isano n’amabuye y’agaciro.

Amategeko agena ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA