Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Karemera Emmanuel ari we mudepite usimbuye Nyakwigendera Depite Ndahiro Logan witabye Imana.
Igika cya mbere cy’ ingingo ya 94 mu itegeko ngenga rigenga amatora mu Rwanda rivuga ko “Iyo Umudepite avuye mu murimo we, asimburwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku ilisiti, umwanya we uhabwa ukurikiyeho ku ilisiti yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe”
Depite Karemera yari kuri nomero 42 y’Urutonde rw’abakandida ba FPR Inkotanyi n’ imitwe yifatanyije na yo.
Ndahiro Logan wari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda yitabye Imana mu mpera z’ ukwezi gushize azize uburwayi.