AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Karemera Emmanuel niwe Mudepite wasimbuye Ndahiro Logan uherutse kwitaba Imana

Karemera Emmanuel niwe Mudepite wasimbuye Ndahiro Logan uherutse kwitaba Imana
12-11-2019 saa 16:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3797 | Ibitekerezo

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Karemera Emmanuel ari we mudepite usimbuye Nyakwigendera Depite Ndahiro Logan witabye Imana.

Igika cya mbere cy’ ingingo ya 94 mu itegeko ngenga rigenga amatora mu Rwanda rivuga ko “Iyo Umudepite avuye mu murimo we, asimburwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku ilisiti, umwanya we uhabwa ukurikiyeho ku ilisiti yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe”

Depite Karemera yari kuri nomero 42 y’Urutonde rw’abakandida ba FPR Inkotanyi n’ imitwe yifatanyije na yo.

Ndahiro Logan wari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda yitabye Imana mu mpera z’ ukwezi gushize azize uburwayi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA