AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kicukiro: Umukobwa yasutse amarira abaturage bicwa n’agahinda kubera ibyo bakorewe - VIDEO

Kicukiro: Umukobwa yasutse amarira abaturage bicwa n’agahinda kubera ibyo bakorewe - VIDEO
2-08-2019 saa 15:47' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15166 | Ibitekerezo 12

Kuri uyu wa Kane tariki 1 Kanama 2019, mu murenge wa Nyarugunga byari amarira n’agahinda ku bana babiri, umuhungu n’umukobwa baherutse gusenyerwa inzu babagamo, abaturage nabo bakaba baragaragaje akababaro batewe n’ibyo bakorewe nyuma yo gusenyerwa kuko bahamya ko bakubiswe bakanafungwa, agahinda k’aba bana n’ibikomeje kubabaho byose ngo ubyihishe inyuma akaba ari Gitifu w’Umurenge wa Nyarugunga.

Kiberinka Soleil na Hitamoyesu Chance batuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro niho bavukiye ni naho bakuriye mu nzu nyirarume yubakiye nyina, uyu nyina arafunze, nyirarume na we yaguye mu Bufaransa aho yahungiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge batuyemo abafatanyije n’abashinzwe umutekano tariki 16 Nyakanga 2019 barabasenyeye, bakaba bari bamaze ibyumweru bibiri barara ku gasozi mu itongo bahoze batuyemo aho basanzwe bakajyanwa ku ngufu bagafungwa hanyuma bakabarekura babajyana mu nzu bavuga ko nayo ibyayo batabizi.

Aba bana basobanura ko nyirarume (Musaza wa nyina) yatuje nyina mu myaka y’1989, akabaha inzu babamo ari nayo bose bavukiyemo. Uyu mubyeyi we ariko ngo yaje gushukwa n’umugore w’uwo nyirarume uba mu Bufaransa, amuha ibyangombwa by’iyo nzu, hanyuma aramuhindukirana ashaka uko ayimukuramo.

Uburyo inzu yasenywe birimo urujijo, kuko ntiyasenywe hakurikijwe inzira ziteganywa n’amategeko. Ubusanzwe iyo bikozwe n’ubuyobozi biba byamenyeshejwe n’inzego bireba nka Polisi kugirango bahagarikire icyo gikorwa, ariko amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru Ukwezi ni uko Polisi itigeze ibimenyeshwa. Amafaranga yo kuyisenya n’abakozi bayishenye byakozwe na Madamu Genevieve Uwamahoro uyobora umurenge wa Nyarugunga nk’uko byemezwa n’abaturage, abakozi bashenye ndetse n’aba bana, ariko uyu muyobozi arabyihunza akavuga ko byakozwe na nyirubutaka uba mu Bufaransa kandi ntiyigeze ahagaragara.

Ikinyamakuru Ukwezi cyafashe amashusho (VIDEO) agaragaza amarira menshi n’agahinda k’aba bana, ibyo abaturage bashinja umuyobozi ndetse n’uburyo aba bana bagaragaza ko ubuzima bwabo buri mu kaga.

REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 12
KF Kuya 6-08-2019

Ark azi kurenganya imfubyi na bapfakazi icyo aricyo Iyo mwijuru izabarengera ,ahubwo niyongere ayubake adapfa urupfu rubi kubera kurenganya abana.

Kabirigi Kuya 4-08-2019

Uwo mudamu w,i Burayi ni igikoko😡 Ni “IKIRYABANA†bacyo kiragatsindwa!
Naho Gitifu yagombye kuryozwa amayero KIRYABANA yamwoherereje!!!

ndayambaje vedaste Kuya 3-08-2019

gitifu agombakubibazwa kuko yirengagije nkana amategeko agenga icyo gikorwa ashakirabobanaho kuba nikombyumvamumagurumashya

muhiga Kuya 3-08-2019

urumutindi Wamugitif we! nawe ubwawe nibitakubaho , abawe bizababaho! ndakwifuriza urupfu rubi! ndakwifuriza gusara nkaza nkubona uru kumarembo yakarere ka kicyicuro! wambaye ubusa!

paul Kuya 3-08-2019

aha arko nkuwo muginga ngo nigitifu abona ibyo yakoze atarukwangisha abaturage ubuyobozi kko usaza arar adushakira ibyiza ntaryama ntaruhuka arko abaginga nkabo kko hhhhh mbega agahinda ntazatinda kubonako yibeshye iyontebe akoresha ibyo hahozemo abandi harya kicukiro igira meya?

Ayinkamiye Kuya 3-08-2019

Uyu si umuyobozi. Leta yacu dukunda irebe kure.

Ayinkamiye Kuya 3-08-2019

Uyu si umuyobozi. Leta yacu dukunda irebe kure.

Innocent Kuya 3-08-2019

Muhumure muzabaho sha. Ubu abari baziko imfubyi zabazize jenoside zizapfa rubi, ntibazirushije kubaho neza. Iyi ngirwamubyeyi ngo ni gitifu muyireke ukuboko kw’Imana kuzayikoraho. Mukomere

MUHAYIMANA MICHEL Kuya 3-08-2019

ariko nkumuntu urenganya imfubyi koko ubwo yumva afita amahoro mumutimawe

Samu Kuya 2-08-2019

Kabisa uyumuyobozi abyihishe inyuma police nicukumbure ihate ibibazo gtifu murwanda ntakarengane kahaba.wisebya bagenzi bawe ubundi meyawe ntacyo abiziho.

Jean Cousin Kuya 2-08-2019

Bikurikiranywe neza kandi vuba kuko aba bana barabaye bigaragara, mu byihutirwa ni uko inzu yabo ikwiye kongera mu gihe kitarenze amezi abiri bakba basubiye mu byabo.

KIKI Kuya 2-08-2019

UYU MUMGITIF IBYO YAKOZE BIZAMUGARUKA KANDI VUBA.KUKO MURENGANYA IMFUBYI NTAGO IMANA IZAMUHA AMAHOROR Arasebya abandi bayobozi rwose

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...