AMAKURU

UKWEZI
pax

Kirehe : Dasso yafashwe agiye kugurisha ibendera ibihumbi 10Frw

Kirehe : Dasso yafashwe agiye kugurisha ibendera ibihumbi 10Frw
13-05-2020 saa 13:52' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 16336 | Ibitekerezo 10

Urwego rw’Igihgugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu Murenge wa Nyamugali, Akarere ka Kirehe rwataye muri yombi umukozi mu rwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) akekwaho kugurisha ibendera ry’igihugu.

GORILLA GAMES

Amakuru yemezwa n’inzego z’ibanze muri uyu murenge avuga ko uyu mugabo yari agiye kugurisha iri bendera ibihumbi icumi ry’amafaranga y’u Rwanda [10 000Frw].

Umukozi ushinzwe isuku ku kagari ka ka Kazizi yavuze ko uyu Dasso yari amaze iminsi amusaba ko yazamuha idarapo riri aho ku Kagari akaritwara undi akabyanga ahubwo akabimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Tariki ya 10 Gicurasi ngo nibwo ubuyobozi bwagiye kuri uyu Dasso bujya kumusaka busanga iwe ahafite irindi darapo bitazwi aho ryavuye, bakurikiranye basanga yari agiye kurigurisha umucuruzi ufite iduka hafi aho ngo rijye rimutera amashaba.

Uyu mucuruzi yari yaramwemereye kumuha ibihumbi 20 Frw. Ku ikubitiro akaba yari amaze kumuha ibihumbi 10 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald yabwiye UKWEZI ko uyu mugabo kuri ubu ndetse n’uwari ugiye kurigura bamaze gufatwa ndetse bashyikirijwe RIB.

Meya Muzungu yavuze ko bafashwe biturutse ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru kuko uyu Dasso yari arifite mu rugo ndetse yaramaze no kurishakira umukiriya.

Yakomeje agira ati “Ibyo uriya mukozi yakoze ni icyaha ariko nanone turashimira abaturage kuko nibo baduhaye amakuru y’uko iryo bendera ryibwe ndetse batumenyesha n’uwari waryibye.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 10
Nkundukozerazacharie zacharie Kuya 16-05-2020

Uwomu dasso ninkorashyano ibyo namahano kbs

Nkundukozerazacharie zacharie Kuya 16-05-2020

Uwomu dasso ninkorashyano ibyo namahano kbs

Bizimana Gérard Kuya 15-05-2020

Rwose uriya mukozi w’akarere ka kirehe ahanwe kuko umuntu wambaye umwambaro uriho ibendera ry’Igihugu akaba ariwe ufata iyambere no kugurisha Igihugu koko !?ahubwo abazwe nandi yose ajya aburirwa irengero !

But Kuya 14-05-2020

Abantu nubu ntibarasobanuka ?

Nduwayezu Theoneste Kuya 14-05-2020

Ibo birababaje nkumuntu ushinzwe umutekano gs ntitubyumve nka Dasso ahubwo tubyumve umuntu kugiti cye

Nduwayezu Theoneste Kuya 14-05-2020

Ibo birababaje nkumuntu ushinzwe umutekano gs ntitubyumve nka Dasso ahubwo tubyumve umuntu kugiti cye

munyaneza fiacre Kuya 13-05-2020

Bashobora no kumugambanira nahubutabera

bv Kuya 13-05-2020

bigaragara nk’ itiku kbsa !

Omar Kuya 13-05-2020

Inkuru yanyu se ko mbona ituzuye ? Uwari kurigura se we yari kurikoza iki ??

Kaneza Eraste Kuya 13-05-2020

N’indangamuntu y’umuntu biragoye kuyikoresha uko ubinye none we arakinisha ibirango by’igihugu. Bamufashe guca akenge kuko ntazi ibyo arimo

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...