konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bazajya bitaba buri kwezi, kujya hanze ni ukubisaba Minisitiri

Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bazajya bitaba buri kwezi, kujya hanze ni ukubisaba Minisitiri
17-09-2018 saa 08:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8558 | Ibitekerezo 3

Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza baherutse guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, bagomba kuzajya bitaba Ubushinjacyaha buri kwezi kandi bagomba kumenyesha bidatinze umushinjacyaha ibijyanye n’umudugudu, akagari, umurenge n’akarere batuyemo, baramuka bashatse kujya mu mahanga bakabanza kwandikira Minisitiri w’Ubutabera bamusaba uburenganzira. Nibatubahiriza ibyo basabwa, imbabazi bahawe zizakurwaho.

Iteka rya Perezida Nº131/01 ndetse n’Iteka rya Perezida Nº131/01 yombi yo ku wa 14/09/2018, yasohotse mu igazeli ya Leta idasanzwe, agaragaza ko n’ubwo Ingabire Victoire Umuhoza na Kizito Mihigo bahawe imbabazi, hari ibyo basabwa kubahiriza ndetse hakagaragazwa ko bishoboka ko imbabazi bemerewe na Perezida zishobora gukurwaho baramutse batubahirije ibyo basabwa.

Ingingo ya 2 muri aya mateka yombi, igaragaza ko mu byo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza bahawe imbabazi bagomba kubahiriza, harimo ko buri umwe agomba kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Buri umwe muri aba kandi agomba kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi (1) ku munsi wagenwe n’umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze. Iyo bidashoboka kwitaba ku munsi wagenwe, asaba kutitaba mu nyandiko igenewe umushinjacyaha mbere y’uko uwo munsi ugera. Umushinjacyaha asubiza mu minsi itatu (3). Iyo adasubije bifatwa nkaho ubusabe bwemewe.

Icya gatatu buri umwe muri aba agomba kubahiriza, ni ugusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya, igihe cyose ashatse kujya mu mahanga. Ibi byose uwahawe imbabazi agomba kubyubahiriza mu gihe kingana n’igihe cy’igifungo cyari gisigaye ari nacyo gihe yababariwe.

Icyakoze ingingo ya 5 yo ivuga ko imyifatire y’uwahawe imbabazi ishobora gutuma ibi bivugwa mu ngingo ya 2 bihinduka cyangwa bigakurwaho. Icyo gihe, uwahawe imbabazi ni we usaba ko ibyo ategetswe bihindurwa cyangwa bivanwaho. Abisaba Perezida wa Repubulika mu nyandiko agaragaza impamvu, akagenera kopi Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze. Minisitiri ahita agira inama Perezida wa Repubulika, akimara kubona iyo kopi.

Ingingo ya 3 kandi muri buri teka muri aya yombi, ivuga ko imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n’uko yaba yakatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.
Icyo gihe iyo azambuwe Iteka rya Perezida ryambura imbabazi rigaragaza impamvu izo mbabazi yazambuwe.

Ingingo ya 4 yo isobanura ko nyuma yo kwamburwa imbabazi, uwari wahawe imbabazi afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje, kibarwa uhereye ku munsi yambuwe imbabazi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Aman sam Kuya 20-09-2018

Perezida wacu imana igimuha umugisha imurinde iminsiyox izamuhe kuramba ndamushimira kubwimbabazi yatanze nukuri yarakoze cyne turamushimira cyne

Aman sam Kuya 20-09-2018

Perezida wacu imana igimuha umugisha imurinde iminsiyox izamuhe kuramba ndamushimira kubwimbabazi yatanze nukuri yarakoze cyne turamushimira cyne

DUMBULI Kuya 17-09-2018

Nshimiye Perezida Kagame ku mbabazi yatanze ni igikorwa cyindashyikirwa cyemerwa na bose. Bose bazemera buhoro buhoro.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...