konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kizito Mihigo na Victoire Ingabire bafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida Kagame

Kizito Mihigo na Victoire Ingabire bafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida Kagame
14-09-2018 saa 22:29' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15655 | Ibitekerezo 25

Kuri uyu wa Gatanu, Inama y’Abaminitiri, iyoboye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagorowa 2140 bari bujuje ibiteganywa n’amategeko. Muri abo harimo Bwana Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza, bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena uyu mwaka.

Imibare y’abarekuwe mu ma gereza atandukanye irimo abo muri Bugesera 23, abo muri Nyarugenge 447, abo muri Musanze 149, abo muri Gicumbi 65, abo muri Nyanza 63, abo muri Rubavu 158, abo muri Rwamagana 455, abo muri Nyagatare 24 abo muri Huye 484, abo muri Muhanga 207, abo muri Ngoma 35, abo muri Rusizi 7 n’abo muri Nyamagabe 23.

Ingingo za 245 na 246 ry’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu (1/3) cyayo; cyangwa uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu (5) akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo; cyangwa umaze imyaka makubyari akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo iyo: 1° yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi; 2° arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu (3) bemewe na Leta;

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n?amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga

Madamu Ingabire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, naho Bwana Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 25
Eddie Kuya 16-09-2018

Nice!
Ingabire nawe nasange umugabo, imyaka yaribaye myinshi.

Eddie Kuya 16-09-2018

Nice!
Ingabire nawe nasange umugabo, imyaka yaribaye myinshi.

Mawanda Yusuf Kuya 16-09-2018

Oh!!! urumubyeyi pe urabigaragaje Kiz tumaze igihe mu bwigunge garuka mubawe
komeza ingabire yawe utaramire uhoraho
lzere Yezu niwe nzira ikugeza kuri so wo mu ijuru gira uti:<>

Maniragaba Budamu Faustin b Kuya 16-09-2018

Iman’ishimwe kuko yakoreye muri président agatanga imbabazi kizito akongera akaza gususurutsa abanyarwanda na mahanga

Bosco Kuya 15-09-2018

Imana ikomeze kumukoresha umusaza wacu arasobanutse tumurinyuma.

Peter Kuya 15-09-2018

Nibyiza Nibyigikundiro Umusaza Wacu Imana Yamuduhaye Nkumujyanama Dushimiyi Mbabazi Agiriye Kizito Ndetse Navictore Ndetse Nizindi Mfungwa Nibaze Dufatanye Mukwubaka Urwanda Twiyubaka

Kemmy Kuya 15-09-2018

Nyakubahwa president, ntawe uteze kuzaguhiga

Kagame oyeéee!!!!!!

DEO Kuya 15-09-2018

Ndashimiraby’umwihariko Prezida waRepublika watanze imbabazi.Umubyeyi nyawe ahana umwana aghamije ko ahinduka kandi akagira impuhwe za kibyeyio nyuma y’igihano
Turamushimiye cyane

Helarerimana jean Pierre Uzwi Ku izina RYA Dynamic ikarongi Kuya 15-09-2018

Gusa nibyiza kuba bafunguwe Kndi nizeyeko umuyobozi wacu yabitekerejeho
Nukuri agira impuwe kndi koko uwemera icyaha akanagisabira imbabazi arababarirwa ubuzazawacu aragahora kungoma nabobafatanyije kuyobora igihugu cyacu cyurwanda kndi koko umuyobozi wacu ntanzika agira cg ubwiba mbese ibyakora abayobowenimana mbese afatanije nimana kuyobora urwandarwacu nagaciro kuritwe namahanga ndetse Nisiyose bibabere icyitegererezo rwandarwacu tere imbere horana ijobo kwizi hose uricyitegererezo.

tumukunde Emile Kuya 15-09-2018

Imana ishimwe nibaze bafatanye nabandi kubaka igihugu duteze urwnda imbere muribyose

Helarerimana jean Pierre Uzwi Ku izina RYA Dynamic ikarongi Kuya 15-09-2018

Gusa nibyiza kuba bafunguwe Kndi nizeyeko umuyobozi wacu yabitekerejeho
Nukuri agira impuwe kndi koko uwemera icyaha akanagisabira imbabazi arababarirwa ubuzazawacu aragahora kungoma nabobafatanyije kuyobora igihugu cyacu cyurwanda kndi koko umuyobozi wacu ntanzika agira cg ubwiba mbese ibyakora abayobowenimana mbese afatanije nimana kuyobora urwandarwacu nagaciro kuritwe namahanga ndetse Nisiyose bibabere icyitegererezo rwandarwacu tere imbere horana ijobo kwizi hose uricyitegererezo.

Helarerimana jean Pierre Uzwi Ku izina RYA Dynamic ikarongi Kuya 15-09-2018

Gusa nibyiza kuba bafunguwe Kndi nizeyeko umuyobozi wacu yabitekerejeho
Nukuri agira impuwe kndi koko uwemera icyaha akanagisabira imbabazi arababarirwa ubuzazawacu aragahora kungoma nabobafatanyije kuyobora igihugu cyacu cyurwanda kndi koko umuyobozi wacu ntanzika agira cg ubwiba mbese ibyakora abayobowenimana mbese afatanije nimana kuyobora urwandarwacu nagaciro kuritwe namahanga ndetse Nisiyose bibabere icyitegererezo rwandarwacu tere imbere horana ijobo kwizi hose uricyitegererezo.

Anicept Kuya 15-09-2018

Umusaza Wacu Wagirango N,intumwa Y,imana Yatwihereye

Anicept Kuya 15-09-2018

Umusaza Wacu Wagirango N,intumwa Y,imana Yatwihereye

Byishimo Kuya 15-09-2018

Nyakubahwa Perezida wa repuburika tugushimiye imbabazi ugira. Ngahorero namwe mwarekuwe nimuze dufatanye twubake igihugu. Muvandimwe Kizito ngwino usu
bire munganzo urisanga

Harindintwari Andre Kuya 15-09-2018

Dufite umubyeyi utari gito ntiyibagirwa abo ashinzwe iteka ahora atecyereza buri cyiciro cya buri mturage atitaye ko yaba yaranakosheje bikomeye H E ni Imana yamugabiye abanyarwanda.

kaju Kuya 15-09-2018

byiza cyane wamuhungu kizito bamwibiye kwibanga yarahubutse kbsa ingabire nibamufungure tu azongere arebe

Ndikou Kuya 15-09-2018

Analyse zanyu zarakoze kbx

Jado Kuya 15-09-2018

kizi birashimishije ariko wariwizizepe umusaza arakoze vayomumurwa ?????????!!!!!!!!!!

Mushimiyimana lucky Kuya 14-09-2018

Twishimiye irekurwa ryababagororwa Nyakubahwa perezida wigihugucyacu nuwogushimirwa yagaragajeko arumubyeyi ujyira impuhwe

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • uwayo https://umuseke.rw/amp/turarakaye-twabuze-epfo-na-ruguru-abagore-babwira-paapa.html

    ">nsubize#Igiraneza https://umuseke.rw/amp/turarakaye-twabuze-epfo-na-ruguru-abagore-babwira-paap
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...