konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kizito Mihigo yavuze ko nyuma yo kuva muri gereza agiye kwiyubaka agashaka umugore

Kizito Mihigo yavuze ko nyuma yo kuva muri gereza agiye kwiyubaka agashaka umugore
15-09-2018 saa 10:22' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13496 | Ibitekerezo 6

Ahagana ku isaha ya saa yine za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, nibwo umuhanzi Kizito Mihigo yasohotse muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, mu byo yavuze ko ateganya gukora nyuma yo gufungurwa hakaba harimo kwiyubaka agashaka umugore.

Kizito Mihigo wababariwe na Perezida Paul Kagame nk’uko byemejwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatanu, yasohotse muri gereza yambaye imyenda igaragaraho ibirango by’umuryango yari asanzwe akoreramo ibikorwa byo kwamamaza amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge, KMP (Kizito Mihigo for Peace Foundation).

Nyuma yo guhabwa impapuro zemeza ko afunguwe, yaganiriye n’abanyamakuru benshi bari baje kwitabira uyu muhango wo kumurekura. Mu byo yatangaje, Kizito yavuze ko ashimira cyane Perezida Kagame wagaragaje ko ari umunyembaraga w’umutima.

Yagize ati: "Ndashimira Perezida wa Repubulika, imbabazi yampaye zigaragaza ko afite imbaraga z’umutima, musanzwe muzi ko afite imbaraga mu by’igisirikare ariko biriya bigaragaza noneho ko ari umunyembaraga w’umutima"

Kizito Mihigo yavuze ko nyuma yo kuva muri gereza, agiye kwiyubaka agashaka umugore. Yagize ati: "Ubu ngiye kwiyubaka, nshake umugore ngire umuryango, namwe nizere ko abo nasize muri ingaragu (abwira abanyamakuru) namwe mwarongoye, ntawe nakwifuriza gufungwa atararongora"

Kizito Mihigo wanyuzagamo agatebya, yavuze ko azakomeza ubuhanzi bwe aho azakomeza kwamamaza ubutumwa bw’Imana, ubw’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge ndetse noneho akanashishikariza abantu gusaba imbabazi kuko ari bimwe mu masomo menshi yigiye muri gereza.

REBA VIDEO HANO UKO BYARI BYIFASHE:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Lambert Niyitegeka Kuya 16-09-2018

nukuri ni iby’ agaciro knd ni n’ isomo ryo kubabarira umuyobozi aba ahaye abaturage.
kizito urakaza neza knd kora cyane usibangany uzina ribi wiyambitse hanyuma knd ibyo utwizezs uzabikore mu mucyo

Tbk Kuya 15-09-2018

byiza cyane

Mumbejja Kuya 15-09-2018

Nyakubahwa gahorane ibyubahiro byawe ibihe byose

Mumbejja Kuya 15-09-2018

Nyakubahwa gahorane ibyubahiro byawe ibihe byose

Ntwari Kuya 15-09-2018

Ndashimira Nyakubahwa President wa Repuburika watanze imbabazi, Nsaba Kizito Mihigo kuza agafatanya n’abanyarwanda kubaka urwatubyaye

imbaraga Kuya 15-09-2018

ndishimye pe

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...