AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Koroshya ishoramari : ‘umwanya wa 2 tuwumazeho igihe,igihe ni iki ngo tube aba mbere’-Kagame

Koroshya ishoramari : ‘umwanya wa 2 tuwumazeho igihe,igihe ni iki ngo tube aba mbere’-Kagame
11-11-2019 saa 14:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 697 | Ibitekerezo

Mu nama ya Africa Investment Forum iteraniye i Sandton mu mujyi wa Johannesburg, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza kuza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu koroshya ubushabitsi (business).

Ikiganiro ku guteza imbere ishoramari ku mugabane wa Afurika muri iki gitondo cyatanzwe na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Akufo Addo wa Ghana, Paul Kagame w’u Rwanda na Carlos Agostinho minisitiri w’intebe wa Mozambique.

Muri iki kiganiro cyari kitabiriwe n’abashoramari bo muri Africa n’abo mu mahanga yandi, Perezida Kagame yavuze ko abona Afurika iri gutera imbere nubwo yakabaye yarabikoze mbere.

Muri iyi nama Perezida Kagame yagize ati : "Nakomeje gutekereza ko iki ari cyo gihe cya Afurika, ariko Abanyafurika nibo bonyine bakomeje kwiheza inyuma, ariko ubu dukwiye kuba aho twakabaye twarageze".

Umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda rwifuje koroshya ishoranamari n’ubushabitsi ku muntu wese ubishaka, rugashyiraho imikorere ya leta ibyoroshya hamwe n’umutekano.

Ati : "U Rwanda ubu ni urwa kabiri ku rutonde rwa banki y’isi rwo koroshya ubushabitsi, ariko uyu mwanya tuwumazeho igihe, ubu ni igihe nyacyo ngo tube aba mbere”.

Yavuze ingero eshatu z’ibikorwa ubutegetsi bwakoze mu guteza imbere ishoramari ; Agri-Business Hub igamije kuhira ubutaka buhingwa hagati hegitari 15,000 na 20,000 bafatanyije n’abashoramari.

Avuga Kigali Innovation City igamije guhuriza hamwe ibigo by’ubushabitsi mu ikoranabuhanga ngo bifatanye guteza imbere imishinga mito igitangira.

Hamwe na Kigali Innovation Fund ishyirwamo amafaranga na Banki nyafurika itsura amajyambere hamwe na leta ngo bateze imbere imishinga irimo udushya mu ikoranabuhanga.
Inama ye ku guteza imbere ubushabitsi
Umwe mu bitabiriye iyi nama yamubajije inama ye ngo ubushabitsi muri Afurika burusheho gutera imbere, asubiza ko "urebye nta gishya cyo gukora".

Yavuzemo ; kongera imbaraga mu miyoborere mu mucyo, kubaka politiki zirambye, kwirinda amakimbirane no kubaka umutekano.

U Rwanda muri ibi bihe rufitanye amakimbirane ya politiki n’ibihugu bituranyi - u Burundi na Uganda - yagize ingaruka mbi ku bushabitsi n’ubuzima bw’ibihumbi amagana by’abaturage.

Perezida Kagame avuga ko abona Afurika iri gutera imbere kuko ibihugu biri gukora ibyo bigomba gukora, birimo no guha umwanya abagore mu iterambere nk’uko abivuga.

Ati : "Inama yanjye rero iroroshye, reka dukore ibyo tuzi ko tugomba gukora kandi buri wese hano ibyo arabizi si bishya, navuga gusa ngo nimureke tubikore".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA