AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ku isoko rusange rya Afurika, Kanimba wahoze ari Minisitiri ati ‘No muri EAC ntituragira isoko rusange’

Ku isoko rusange rya Afurika, Kanimba wahoze ari Minisitiri ati ‘No muri EAC ntituragira isoko rusange’
31-05-2019 saa 09:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2539 | Ibitekerezo

Francois Kanimba wahoze ari Minisitiri w’ Ubucuruzi n’ inganda wigeze no kuba Guverineri wa Banki Nkuru y’ u Rwanda asanga u Rwanda ruzungukira cyane mu isoko rusange rya Afurika gusa avuga ko kugira ngo Afurika igire isoko rusange hagikenewe izindi mbaraga kuko n’ Umuryango w’ Afurika y’ iburasirazuba umaze imyaka 15 ariko ukaba utaragira isoko rusange ryuzuye.

Ni mu gihe tariki 29 Gicurasi uyu mwaka , amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yahindutse itegeko nyuma yo gushyirwaho umukono n’ ibihugu 24 muri 54.

Biteganyijwe ko iryo soko rusange ry’ Afurika rizatangira 7 Nyakanga uyu mwaka. Mu bihugu bitarashyira umukono kuri aya masezerano harimo Nigeria ikibyigaho.

Kanimba mu kiganiro yagiranye na Radio one yavuze ko isoko rusange rya Afurika bisobanuye ko ibihugu bya Afurika bigomba gukuriranaho imbogamizi mu bucuruzi. Bigomba kwirinda gushyiraho amabariyeri kuko ngo hari igihe ibihugu biba byarashyize umukono ku masezerano nk’ aya ariko uganga igihugu kimwe kiragora ikindi nk’ urugero kikanga kwakira ibicuruzwa bivuye muri icyo gihugu ngo ntibyujije ubuziranenge.

Ati “Bivuye ko uruganda rwo muri Malawi rukora igicuruzwa gifite ubuziranenge bwemewe n’ ikigo cy’ ubuziranenge cyo muri Malawi icyo gicuruzwa cyaza no mu Rwanda tukakemera tutongeye gusaba Ikigo cy’ ubuziranenge mu Rwanda ko kikigenzura”.

Francois Kanimba akomeza avuga ko igihugu kimwe cyo muri Afurika gishobora kwitwaza isoko rusange rya Afurika kigacuruza ibintu byakorewe hanze nko mu Bushinwa. Avuga ko gushyira mu bikorwa aya masezera ari urugendo.

Ati “Umucuruzi uvuye muri Malawi azanye ibicuruzwa kubicuruza mu Rwanda tugomba kubanza kumenya ko ibyo bicuruzwa byakorewe muri Malawi (urugero rw’ igihugu kimwe yafashe). Niyo mpamvu ariya masezerano buriya yego yarasinywe ariko kuyashyira mu bikorwa ni urundi rugendo.”

Yunzemo ati “Mu muryango wa Afurika y’ Iburasirazuba se ntidusanzwe tuyafite ? Ugirango nubwo amaze imyaka irenga 15 tuyafite twari twagera ku isoko rusange ryuzuye ?”

Kanimba wagize uruhare mu gushishikariza Abanyarwanda gahunda ya Made in Rwanda ubwo yari akiri Minisitiri w’ ubucuruzi n’ inganda avuga ko kugira isoko rusange rya Afurika bikwiye kwereka umunyarwanda ufite uruganda ko ibyo akora akwiye gutekereza kujya ku bicuruza muri ibyo bihugu by’ isoko rusange rya Afurika.

K’ umuguzi nawe ngo ntabwo ategetswe kugura ibyakorewe mu Rwanda nubwo hari gahunda ya ‘Made in Rwanda’ ngo yemerewe kujya kugura ibyo hanze y’ u Rwanda igihe abona aribyo byujuje ubuziranenge.

Francois Kanimba avuga ko isoko rusange ry’ Afurika ibihugu bito aribyo ribyungukiramo cyane.

Ati “U Rwanda ni igihugu gito, ubundi ibihugu bitoya byungukira cyane muri bene izi politiki zo kwishyira hamwe mu byerekeye ubucuruzi. U Rwanda rushobora kujya hanze rugakangurira abashoramari kuza gushora imari mu Rwanda kuko isoko bazaza bakurikiye ntabwo rikiri isoko gusa ry’ u Rwanda ni isoko ryagutse”

Akomeza agira ati “U Rwanda nk’ igihugu cyari gisanzwe gikurura abashoramari kubera imiyoborere myiza, n’ ibindi bintu abashoramari bishimira, Umunyamerika cyangwa Umudage uzakenera gushora imari muri Afurika azahitamo aho bamutera ibibazo bike. Niyo mpamvu ntekereza ko igihugu cyacu kizingukira cyane muri politiki”

Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yashyiriweho I Kigali mu ntangiriro z’ umwaka ushize wa 2018.

Agiye gutangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe hari intambara ikaze y’ ubukungu hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’ Ubushinwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA