AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kutagira ingengo y’imari ihagije igenerwa abana bigira ingaruka mbi ku gihugu

Kutagira ingengo y’imari ihagije igenerwa abana bigira ingaruka mbi ku gihugu
1er-06-2018 saa 18:19' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 555 | Ibitekerezo

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) igaragaza ko kutagira ingengo y’imari ihagije igenerwa abana bigira ingaruka mbi ku gihugu, ikaba isaba ko hagira igikorwa mu rwego rwo kubarengera.

Ingengo y’imari iyo iri hasi mu burezi no mu buzima kiba ari ikibazo gikomeye ku gihugu kuko kizagira abantu batize, bakuze nabi bagwingira ndetse badafite n’ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo byubaka.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro Impuzamiryango CLADHO ifatanyije n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bana (Save the Children) yagiranye n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane tariki 31 Gicurasi 2018.

Iki kiganiro kikaba cyari kigamije kugaragaza ibikubiye mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta ya 2018-2019, kugira ngo hakorwe ubuvugizi bityo ibigenerwa abana bibe byakongerwa mu ngengo y’imari.

Muri icyo kiganiro hagarutswe ku ngaruka abana bahura nazo iyo ingengo y’imari ibagenewe ari nkeya cyane cyane mu burezi ndetse no mu buzima.

Umukozi w’umuryango CLADHO ushinzwe kwita ku burenganzira bw’abana Evariste Murwanashyaka avuga ko bigira ingaruka mbi ku bana ubwabo ku muryango ndetse no ku gihugu

Yagize ati "Kutagira ingengo y’imari ihagije igenerwa abana bibagiraho ingaruka mbi. Ni yo mpamvu tukibona abana ku mihanda, hari abana baterwa inda, hanyuma ugasanga ubufasha bagenerwa ari buke kandi bugarijwe n’ibibazo.Ni ngombwa rero ko ingengo y’imari izamuka kugira ngo bikemuke.”

Evariste akomeza avuga ko hari icyo Leta yakosora abana bakarushaho kubona ubufasha ku buryo ibibazo bahura nabyo bigabanuka.

Ati "Twabonye ko amafaranga yo gufasha mu migendekere myiza y’imirimo harimo n’imishahara ari menshi kuko ari 63%, ayo twasabye ko yagabanywa hakazamurwa agenerwa abana,bigaragara rero ko ajya mu bikorwa by’iterambere ari 37%, tukumva byahinduka.”

Uwera Zamida, umwana uhagarariye abandi mu Karere ka Nyarugenge, yemeza ko ingengo y’imari irebana n’abana izamutse hari byinshi byakemuka.

Ati “Nk’ubu haracyari abana bakora imirimo ivunanye muri Nyarugenge n’ahandi kubera ubukene bwo mu miryango yabo kandi bidakwiriye umwana w’i Rwanda. Ingengo y’imari yiyongereye icyo cyakemuka n’ibindi bibazo byugarije abana nabyo bikagabanuka.”

Zamida Uwera kandi akomeza avuga ko bikwiye ko hashyirwaho ingengo y’imari yagurira abana ibiribwa ku mashuri muri gahunda ya School feeding kugira ngo hatagira bamwe barya abandi ntibarye, kuko nabyo biri mu bituma ireme ry’uburezi riguma hasi.

Hagarutswe kandi ku kibazo cy’abana bafite ubumuga ,bagenerwa miliyoni 5 muri buri karere kandi uturere tutanganya umubare w’abana bafite ubumuga basaba ko byavugururwa bakareba ku mubare w’abana akarere gafite bagaheraho bateganya ingengo y’imari.

Ubu ingengo y’imari ku rwego rwa za Minisiteri iri hejuru cyane kandi ibibazo byinshi biri mu turere. CLADHO ishingiye kuri ubu busumbane isaba ko ingengo y’imari yo muri za Minisiteri yagabanywa ahubwo igahabwa inzego zo mu turere kugira ngo zibone uburyo bwo kwita ku bana zibegereye kurusha Minisiteri.

Imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2018-2019 iteganya 2.443.535.804.386Frw, muri ayo agenerwa ibikorwa by’abana akaba 358.743.446.852Frw (14.68%), Inteko Ishinga Amategeko ikaba ari yo isigaje kuyemeza .

Umukozi w’umuryango CLADHO ushinzwe kwita ku burenganzira bw’abana Evariste Murwanashyaka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA