konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Leta y’u Rwanda yirukanye burundu abari abakozi ba RAB barimo n’Umuyobozi mukuru

Leta y’u Rwanda yirukanye burundu abari abakozi ba RAB barimo n’Umuyobozi mukuru
12-04-2018 saa 19:29' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3634 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Intebe, Ngirente Dr Edourad, yasezereye burundu mu mirimo ya Leta, abakozi batanu barimo Dr Cyubahiro Bagabe Marc wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’abandi bagenzi be bari bafatanyije kuyobora muri iki kigo

Mu itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Mata 2018, rivuga ko abayobozi batanu bose bayoboraga mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) basezerewe burundu mu mirimo ya Leta. Gusa muri iri tangazo ntihagaragazwa impamvu yatumye aba bayobozi basezererwa

Iri tangazo rigira riti "Guverinoma y’u Rwanda yasezereye burundu mu mirimo abari abayobozi bakuru b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi , RAB"

Abasezerewe ni Dr Cyubahiro Bagabe Marc wari umuyobozi mukuru,Dr Daphrose Gahakwa wari umuyobozi mukuru wungirije.

Harimo kandi na Nizeyimana Innocent wari ushinzwe imicungire y’ubutaka no kuhira ndetse na Nyirasangwa Violette wari umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange muri iki kigo

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama kandi nibwo polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi bamwe mu bayobozi bahoze bakorera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi , RAB, bakaza guhagarikwa mu kazi na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente ku bw’amakosa bikekwako bakoze muri iki kigo ajyanye no kunyereza umutungo wa Leta.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...