konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

MINEDUC yatangaje igihe abanyeshuri bazatangirira inakomoza ku kongera gutangira umwaka mu kwa 9

MINEDUC yatangaje igihe abanyeshuri bazatangirira inakomoza ku kongera gutangira umwaka mu kwa 9
26-12-2018 saa 09:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6186 | Ibitekerezo 5

Minisiteri y’ Uburezi yatangaje ingengabihe y’ umwaka w’ amashuri abanza n’ ayisumbuye 2019 uzatangira tariki 14 Mutarama , ivuga ko irimo kugabanya uburebure bw’ ikiruhuko mu rwego rwo gusubiza itangira ry’ amashuri mu kwezi kwa cyenda nk’ uko byahoze.

Dr Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbye, yatangaje ko igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 14 Mutarama kigasozwa ku wa 6 Mata kimaze ibyumweru 11.

Ikiruhuko cy’igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 7 Mata gisozwe ku wa 21 Mata, kimaze ibyumweru bibiri. Igihembwe cya kabiri, kizatangira ku wa 22 Mata, gisozwe ku wa 19 Nyakanga kimaze ibyumweru 13.

Ikiruhuko cy’igihembwe cya Kabiri kizatangira ku wa 20 Nyakanga, gisozwe ku wa 3 Kanama kimaze ibyumweru bibiri, naho igihembwe cya Gatatu ari nacyo cya nyuma gitangire ku wa 4 Kanama gisozwe ku wa 8 Ugushyingo, kimaze ibyumweru 13.

MINEDUC yatangaje ko ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakorwa kuva ku wa 4 Ugushyingo bisozwe ku wa 6 Ugushyingo, bimaze iminsi itatu.

Naho ibizami bisoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye bizatangira tariki 12 Ugushyingo bisozwe tariki 26, bimaze iminsi 15.

Dr Munyakazi yasabye ababyeyi kwitegura hakiri kare itangira ry’ umwaka utaha w’ amashuri kuko tariki 14 Mutarama atari umunsi wo kujya ku ishuri ahubwo ari umunsi wo gutangira kwiga.

Uyu muyobozi kandi yizeje abanyeshuri bakoze ibizami bisoza amashuri abanza n’ ayisumbuye ikiciro cya mbere ko amanota yabo azasohoka mu mpera z’ uyu mwaka wa 2018.

Kongera gutangira umwaka w’ amashuri muri Nzeli…

Dr Munyakazi yabwiye Radiyo Rwanda ko ingengabihe ya 2019 yakozwe hibanzwe ku kugabanya igihe ibiruhuko bimara mu rwego rwo gutegura ko umwaka w’ amashuri wakongera ukajya utangira mu kwezi kwa cyenda.

Muri Kamena umwaka ushize wa 2017, kiliziya gatolika ari nayo ifite amashuri menshi mu Rwanda yasabye Leta y’u Rwanda guhindura ingengabihe y’amashuri ku buryo yakongera kujya atangira muri Nzeri, ikavuga ko byarushaho gufasha abanyeshuri mu myigire yabo.
Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB, Dr Michel Rwibasira, yavuze ko ibyo Kiliziya yasabye bazabyigana ubushishozi n’abo bireba bigakemuka.

Zimwe mu mpamvu zitangwa n’ abasaba ko umwaka w’ amashuri wakongera kujya utangira mu kwezi kwa cyenda harimo ko iyo abanyeshuri biga mu mpeshyi bibagora kubera izuba ryinshi no kuba bimwe mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo bitangira umwaka w’ amashuri muri Nzeli. Ibi ngo bituma umunyeshuri wo mu karere ukeneye kwiga mu Rwanda bitamworohera.

Nta gihindutse biteganyijwe ko mu 2020 umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye uzahindurwa, ukajya utangira muri Nzeri nk’uko byahoze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Ian Kuya 28-12-2018

Ndumva aribyiza gusa sinamenye igihe system nshyshya izatangira

uwaphil83@yahoo.fr Kuya 27-12-2018

Heeeeee....ahubwo mube mushaka naho mwabitse byabitabo by’igifaransa, Ma coline na Horizon ndabona nabyo biri munzira. Ibi tubyita guhuzagurika.com

John Kuya 27-12-2018

Ariko se ko ibyo ari ibyasabwe na Kiliziya gatolika abahinfuye ingengabihe ya mbere (ariyo yifuzwa Ubu ) bo bashingiye kuki ? Ni izihe mpamvu zatumye bavanaho ibi birimo byifuzwa Ubu ?

isac munezero Kuya 26-12-2018

mugakenke aba police barikutubuza kugenda kumagare yacu kandi dutanga umusoro wayo. mutubarize uwomwanzuro wafashwe utekerezweho kuko kudukuriramo inyuka mumapine twe turabona ari urugomo. Nari umuturage WA gashenyi

isac munezero Kuya 26-12-2018

mugakenke aba police barikutubuza kugenda kumagare yacu kandi dutanga umusoro wayo. mutubarize uwomwanzuro wafashwe utekerezweho kuko kudukuriramo inyuka mumapine twe turabona ari urugomo. Nari umuturage WA gashenyi

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...