konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Madamu Jeannette Kagame yagizwe umugore w’indashyikirwa muri Afurika

Madamu Jeannette Kagame yagizwe umugore w’indashyikirwa muri Afurika
30-09-2018 saa 10:28' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2859 | Ibitekerezo 1

Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo cy’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika, kubera uruhare rukomeye agira mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage, by’umwihariko abagore n’abana b’abakobwa.

Madamu Jeannette Kagame yahawe iki gihembo mu ijoro ryo ku wa 29 Nzeri 2018, mu birori byabereye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Vincent Karega niwe wakiriye icyo gihembo mu izina rya Madame Jeannette Kagame.

Ibi bihembo byiswe African Women of Excellence Awards bihabwa abagore b’Abanyafurika, n’abafite inkomoko muri Afurika bagaragaje kuba indashyirwa mu bikorwa bigamije impinduka muri politiki, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi bihembo kandi, bitegurwa n’Ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga (DAF), bafatanyije na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), gitanzwe ku nshuro ya kane kikaba cyegukanwe na Madamu Jeannette Kagame.

Amb. Vincent Karega yatangaje ko ari iby’agaciro kuri we kwakira iki gihembo cy’umugore w’icyitegerezo kigenewe Madamu Jeannette Kagame, kubera byinshi yagejeje ku muryango Nyarwanda.

Mu muhango wo gutanga ibi bihembo hanashimwe uruhare rw’abagore nka Winnie Madikizela Mandela warwanyije politiki y’ivangura muri Afurika y’Epfo, Ruth Sando Perry wabaye umugore wa mbere wayoboye Liberia na Aretha Franklin ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Soul.

Madamu Jeannette Kagame yahawe iki gihembo kubera uruhare rukomeye agira mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
nene Kuya 30-09-2018

kbsa aragikwiye yafashije benshi

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...