AMAKURU

UKWEZI
pax

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza
11-08-2020 saa 14:01' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1667 | Ibitekerezo

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame yashimiye abantu bose bifatanyije nawe ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko bamwifuriza ishya n’ihirwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama , nibwo Madamu Jeannette Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 58 y’amavuko kuko yabonye izuba ku wa 10 Kanama 1962.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame yashimiye abantu bose bamwifurije kugira isabukuru nziza.

Madamu Jeannette Kagame yashakanye na Perezida Paul Kagame, bafitanye abana bane, umukobwa umwe n’abahungu batatu ndetse mu minsi ishize bakiriye umwuzukuru mu muryango wabo.

Jeannette Kagame ni Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, ukora ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abagize Umuryango Nyarwanda by’umwihariko abana b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye.

Inkuru bifitanye isano : Ubuzima n’amateka ya Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 58 - Amafoto


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA