konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
CHENO

Major Bernard Ntuyahaga wishe abasirikare b’Ababiligi, aje mu Rwanda ariko ntazafungwa

Major Bernard Ntuyahaga wishe abasirikare b’Ababiligi, aje mu Rwanda ariko ntazafungwa
21-12-2018 saa 13:39' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6758 | Ibitekerezo 1

Bernard Ntuyahaga wahoze ari umusirikare wari ufite ipeti rya Major mu gisirikare cyo ku gihe cy’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abasirikare b’Ababiligi no kurangiza igihano cye, agiye kuza mu Rwanda ariko u Rwanda rwamaze gutangaza ko atazigera afungwa ahubwo azajyanwa i Mutobo mu ngando zisanzwe zicamo abahoze mu ngabo mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Major Bernard Ntuyahaga w’imyaka 66 y’amavuko, yahamwe n’icyaha cyo kwica abasirikare 10 b’abakomando bishwe mu itangizwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse no kwica abandi bantu muri icyo gihe, akaba yari yarahanishijwe igifungo cy’imyaka 20 yanakoreye mu Bubiligi, kuri uyu wa Gatanu akaba ari bwo yoherejwe mu Rwanda.

Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, yatangaje ko uyu mugabo umaze koherezwa n’igihugu cy’u Bubiligi, kuba yaramaze kurangiza igihano cye muri iki gihugu bishimangira ko azagera mu Rwanda ntacyo agikurikiranwaho.

Gusa Amb. Nduhungirehe avuga ko akigera mu Rwanda azahita ajyanwa i Mutobo aho azabona inyigisho mu ngando zigenewe abantu nkawe bahoze mu ngabo zahoze ari iza FAR, hanyuma akabona gusubizwa mu buzima busanzwe bwa gisivili.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
gakuba Kuya 21-12-2018

yahaniwe icyo kwica ababirigi yagombye no guhanirwa icyo kwica abanyarwanda!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • melaniecase https://www.facebook.com/drolihamiraclemedicine/
    Contact him today and he will have a testimony ... Good luck!

    Dr. OLIHA also cures:
    1. HIV / AIDS
    2. HERPES 1/2
    3. CANCER
    4. ALS (Lou Gehrig’s disease)
    5. Hepatitis B
    6. chronic pancreatic
    7. emphysema
    8. COPD (chronic obstructive pulmonary disease)

    ">Hello everyone out there, I’m here to give my testimony about a herbalist doctor who helped (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...