AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Miliyari 22 gusa nizo zimaze kugaruzwa ku nguzanyo ya Buruse

Miliyari 22  gusa nizo zimaze kugaruzwa ku nguzanyo ya Buruse
18-07-2019 saa 15:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 590 | Ibitekerezo 3

Banki y’ u Rwanda itsura amajyambere BRD yatangaje ko yihaye intego yo kuba yamaze kugaruza 90% muri miliyari zirenga 80 zagurijwe abanyeshuri bahawe inguzanyo ya buruse muri Kaminuza n’ amashuri makuru mu Rwanda.

Umuyobozi wa BRD Eric Rutabana yabivugiye mu nama yahuje iyi Banki n’ abafatanyabikorwa bayo,kuri uyu wa 18 Nyakanga 2019 hagamijwe gushaka icyakorwa ngo inguzanyo Leta yahaye abanyeshuri barangije muri za Kaminuza mu Rwanda no mu mahanga igaruzwe.

Kuva mu 1980 Leta y’u Rwanda yatanze miliyari 185 zo kurihira abanyeshuri yahaye buruse, harimo asaga miliyari 80 y’inguzanyo bagombaga kwishyura ariko hagaruwe miliyari 22,9.

Muri izi miliyari 22,9 zimaze kugarzwa 10 murizo zagarujwe na BRD. Magingo aya abarangije muri Kaminuza bamaze kwishyura bagera ku bihumbi 12. Abanyeshuri barenga ibihumbi 70 bize muri za Kaminuza ku nguzanyo ya Leta.

BRD ivuga ko mu mbogamizi zituma kwishyuza iyi nguzanyo bigorana harimo ikibazo cy’ abafite imyirondoro itagaragara neza, n’ abahuje amazina kubatandukanya bikagorana. Kuri iki kibazo hiyongeraho ikibazo cy’ abakora muri za ambasade no mu miryango mpuzamahanga aba nabo BRD ivuga ko kubageraho bigoranye.

Minisitiri w’ Uburezi Dr Eugene Mutimura yavuze ko iyi banki isabwa kugira uburyo bw’ ikoranabuhanga buyifasha kwishyuza.

Yagize ati “Mu gihe cyo kuzuza urupapuro rusaba inguzanyo hari abanyeshuri benshi batari bafite amarangamuntu. Twagerageje kubamenya dukoresheje amatariki y’ amavuko n’ ibindi bibaranga”.

Minisitiri Mutimura yasabye BRD gukomeza gushaka imyirondoro y’ abigiye ku nguzanyo ya buruse mu myaka myinshi ishize.

Umuyobozi wa BRD Eric Rutabana yavuze ko bihaye intego yo kuba mu myaka 5 iri imbere bazaba bamaze kugaruza aya mafaranga kugera kuri 90% kugira ngo afashe mu gukomeza kurihira abandi banyeshuri mu mashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda no hanze yarwo.



Inama yo gushaka icyakorwa ngo abize Kaminuza bagurizwa na Leta bishyure yitabiriye n’ abayobozi batandukanye


Minisitiri w’ Uburezi Dr Eugene Mutimura yasabye ko ibigo bya Leta n’ ibyigenga byafatanya BRD muri gahunda yo kwishyuza


Umuyobozi mukuru wa BRD Eric Rutabana yavuze ko abagurijwe bishyuye neza byatuma abandi banyeshuri bakeneye inguzanyo bayibona byoroshye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Leo Kuya 21-07-2019

Nta muntu wigiye Ku nguzanyo utakifuza ko na barumuna Bach nabo biga. Kwishyura ntacyo bitwaye rwose. Ikibazo ni uko igihe baduhaga inguzanyo wasanganga bayaduha nabi, umwaka umwe ukisanga ku rutonde, ukurikiyeho ngo uririhira, ukwezi kumwe bakaguha living allowance ukundi ukayabura,.... Kandi BRD ibyo bibazo byose twagiye duhura nabyo sinzi iyo yari iri. None ngo niyo igomba kutwishyuza twaragiranye amasezerano na SFAR? Ese data zose zari ziri muri SFAR, BRD irazifite?

saluto Kuya 20-07-2019

ubundi aya mafranga bagiye bayaha umuntu akiga ibyo ashaka, uziko ayo baguha mu myaka ine yakwishyurira na Master, ariko usanga umuntu yiga ibyo adashaka kubera batayatanga mu ntoke,
icyo UR irusha izindi kaminuza ni uguhenda gusa nta kindi, baduhe inguzanyo twige ibyo dushaka. hapana birya bifite condition yo gukoreraho nk’iby’ikuzimu.

Muri KP 2MILLIONS uzigamo BDS, RD, EDucation, .... ukabona bachelor, Batange ubwigenge ku nguzanyo

njyewe Kuya 19-07-2019

erega ikibazo abagujijwe bose ntawe ufitanye amasezerano na BRD, kd nabishyuye ntiwamenya ko ayo wishyuye yageze muri BRD, ahubwo babanze baduhe ikigaragaza ko twishyuye, nkajye nasanze naradabwaga kwishyura mu duce 62,2 nyamara bari baranyishuje uduce 83,6. ubwo se nzabaza kwande ? nibafate umuronko muzima rero

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...